Amerika ivuga ko itazi aho Kim Jong-Un aherereye

Sangiza iyi nkuru

Abategetsi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika bavuga ko “badaheruka kubona” Perezida Kim Jong-un wa Koreya ya Ruguru kandi bari gukurikiranira hafi ibivugwa ku buzima bwe, byatangajwe na Mike Pompeo ushinzwe ububanyi n’amahanga muri iki gihugu

Pompeo yavuze ko bafite impungenge ko icyo gihugu gishobora kuba kibasiwe na coronavirus cyangwa n’icyorezo cy’inzara nk’uko BBC ibitangaza. Kim w’imyaka 36, aheruka kuboneka mu ruhame tariki 12 z’uku kwezi, byatumye hakwira amakuru ko ashobora kuba arembye.

Mu cyumweru gishize ariko abategetsi muri Korea y’Epfo bavuze ko ibivugwa atari ukuri. Hari amakuru ko uyu mutegetsi w’ikirenga wa Korea ya ruguru yaba yaragiye kwibera mu ihoteli iri kunyanja ahitwa Wonsan kugira ngo yirinde kuba yakwandura coronavirus. Igihugu cya Korea ya ruguru cyafunze imipaka yacyo mu mpera z’ukwezi kwa mbere kubera iki cyorezo.

Abajijwe na Fox News kugira icyo avuga ku bivugwa ku buzima bwa Kim, Pompeo yagize ati: “Ntiduheruka kumubona. Nta makuru tubifiteho ubu, turi kubikurikirana cyane. Hari impungenge ko hashobora kuba hariyo inzara, ibura ry’ibiribwa, no muri Korea ya ruguru.”

Avuga ko bari gukurikirana ibyo byose kuko bafite umugambi wo guca intwaro za kirimbuzi muri Korea ya ruguru. Mu myaka ya 1990, icyorezo cy’inzara bivugwa ko cyahitanye abantu ibihumbi amagana muri Korea ya Ruguru.

Kuwa Mbere, Perezida Donald Trump yavuze ko afite “igitekerezo cyiza cyane” ku buzima bwa Kim, ariko ko “atakivuga”. Pompeo we ati: “Icyo mwifuriza gusa ni ibyiza”.

Kuva mu 2018, Trump yabonanye na Kim inshuro eshatu, gusa umugambi wo guca intwaro kirimbuzi muri Korea ya ruguru ubu warasinziriye hashize amezi. Kim Jong-un aherutse kubura mu isabukuru ya sekuru, tariki 15 Mata. Uyu ni umwe mu minsi ikomeye mu mwaka, ni ivuka ry’uwashinze iki gihugu.

Kim nta na rimwe yari yarigeze asiba uyu munsi mukuru, bisa n’aho atapfa kuwuburamo gusa nta mpamvu. Kuva ubwo, kubura kwe byahise bikwiza ibihuha, nta kuri nyako kuramenyekana ku bivugwa.

Ubwo aheruka kuboneka tariki 12 Mata yari mu igenzura ry’indege z’intambara mu mashusho bitazwi neza igihe yafatiwe. Yabonetse ameze neza bisanzwe. Mbere yari yayoboye inama ya politiki ikomeye nk’uko itangazamakuru rya leta ribivuga. Gusa kuva ubwo ntiyongeye kuboneka.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Amerika ivuga ko itazi aho Kim Jong-Un aherereye
    Abahanga bage bamenya ko ubushobozi bwabo ari bukeya,nubwo biyemera.Urundi rugero,reba ya ndege ya Malaysia Airlines yabuze le 8/3/2014 kugeza ubu.Nyamara Imana izi aho Kim Jong Un ari,kimwe n’iriya ndege isi yabuze.Niyo mpamvu bible idusaba gushaka Imana,tukayumvira ndetse tukayikorera,kugirango tuzarokoke umunsi w’imperuka yashyizeho kandi izaduhe ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ku bantu bapfuye bayumvira,kuli uwo munsi izabanza ibazure.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6:40.Bible isobanura neza yuko abantu bibera mu gushaka ibyisi gusa (shuguri,amafaranga,politike,etc…),bakaba aribyo biberamo gusa ntibashake Imana,izabima ubuzima bw’iteka,kandi ntibazazuka.Niba ushaka gukorera Imana,banza ushake umuntu ukwigisha bible ku buntu,ubanze umenye ibyo Imana idusaba,hanyuma uzabikore.Twiteguye kugufasha uramutse ubishatse,kandi ku buntu.

  2. Amerika ivuga ko itazi aho Kim Jong-Un aherereye

  3. Amerika ivuga ko itazi aho Kim Jong-Un aherereye
    Ariko ko ariyoyayo America ishinzwe perezida utaruwayo
    Ikindi BBC ikunda kwibasira ibihugu bitari my murongo wibyo bashaka

  4. Amerika ivuga ko itazi aho Kim Jong-Un aherereye
    Ariko ko ariyoyayo America ishinzwe perezida utaruwayo
    Ikindi BBC ikunda kwibasira ibihugu bitari my murongo wibyo bashaka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *