Amerika n’u Burayi birashinjwa guheza ibindi bihugu mu bukene kubera ibihano

Sangiza iyi nkuru

Ibihugu by’u Burusiya n’u Bushinwa, byifatanyije n’ibindi bisaga 10 bisaba Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Burayi guhagarika ibikorwa byo gufatira ibihano ibindi bihugu kuko biri kubangamira urugamba rwo kurwanya icyorezo cya Covid-19.

Ibi bihugu mu ibaruwa yabyo yasomwe na Ambasaderi w’u Bushinwa mu Muryango w’Abibumbye, Zhang Jun, birashinja Amerika guhungabanya uburenganzira bwa muntu , ivangura rishingiye ku ruhu no kugumisha ibihugu mu bukene mu gihe bifatiwe ibihano.

Ni ibaruwa yashyizweho umukono n’u Bushinwa, u Burusiya, Koreya ya Ruguru, Iran, Nicaragua, Venezuela n’ibindi bihugu Amerika yafatiye ibihano.

Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru rivuga ko ibaruwa yashyikirijwe Komite y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe Uburenganzira bwa Muntu no gutanga Imfashanyo .

Bivugwa ko mu myaka ine ishize Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Ubumwe bw’u Burayi byakajije umurindi mu gufatira ibihano ibindi bihugu bishinjwa kwitwara nabi.

Nk’u Burusiya bwafatiwe ibihano buzira kwigarurira intara ya Crimea, Koreya ya Ruguru na Iran bizira gahunda yabyo yo gucura intwaro za kirimbuzi, mu gihe Venezuela izira guhonyora uburenganzira bwa muntu no gutegekesha igitugu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *