Amerika n’u Rwanda birashinjwa gutegura igitero simusiga ku Burundi

Sangiza iyi nkuru

Mu gihugu cy’u Burundi baravuga ko hari ibimenyetso bigaragaza ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifatanyije n’u Rwanda bitegura kugaba igitero simusiga ku Burundi, aho bavuga ko itsinda ry’ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikorera mu ihembe rya Afurika ziheruka gusura u Rwanda ziyobowe na Maj. Gen. Kurt Sonntag ari cyo cyari cyizizanye.

americanarmyinrwanda28072016

Ikinyamakuru AGnews cyo mu Burundi dukesha iyi nkuru kivuga ko kuwa 29 Nyakanga cyaganiriye n’Abarundi begereye inzego z’umutekano bagitangarije ko biteguye guhangana n’u Rwanda niruramuka ruteye u Burundi.

Ibi bikaba bivugwa mu gihe mu kwezi gushize ingabo za Amerika zagiye mu Burundi guha amasomo igisirikare cyabwo ku bijyanye no guhanahana amakuru binyuze kuri satellite (African Data Sharing Network Satellite Terminal).

bdi_burundi_usa_2016_BNDF_7_hoa-africom-mil

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko kudeta yapfubye kuwa 13 Gicurasi 2015 yari yateguwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bufaransa, u Bubiligi ndetse n’u Rwanda bashyigikiwe na Pierre Buyoya wahoze ari perezida w’u Burundi.

Ku nzego z’umutekano z’u Burundi ndetse na dipolomasi y’u Burundi, ngo ibi bihugu ntabwo bigifatwa nk’inshuti. Amabwiriza y’umutekano agomba gukurikizwa akaba yarahawe abagize inzego z’umutekano bose mu Burundi ndetse n’abadipolomate b’Abarundi.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Hanze y’u Burundi, nko muri Djibuti, Somalia na Centrafrica ngo ibyo bihugu bitari inshuti byagiye bivugana n’ingabo z’u Burundi n’abadipolomate biri muri ibi bihugu, akaba ari muri urwo rwego ngo iyo batashye bahatwa ibibazo bikomeye .

00171228-3260b349d92fc531ece2dcc3bfd30757-arc614x376-w614-us1

Mu Burundi bavuga ko bababazwa no kuba umugambi wo gushyiraho ingabo zishinzwe gutabara aho rukomeye za Afurika ( ASF), kuri ubu ngo witambitswe n’itsinda ryegereye umuyobozi wa komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Dlamini Zuma.

Mu nama ya afurika Yunze Ubumwe iherutse guteranira i Kigali muri Nyakanga ngo hakaba nta jambo na rimwe ryigeze rivugwa kuri iki kibazo kuko ngo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bufaransa ari byo byihaye uburenganzira bwo kurinda Afurika.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *