Amerika na Turukiya byahagaritse imigenderanire

Sangiza iyi nkuru

Leta zunze ubumwe z’Amerika na turukiya byatangaje ko bihagaritse ibikorwa byo kugendererana, aho nta muturage w’Amerika wemerewe icyangombwa kimujyana muri Turukiya kimwe n’uko nta muturage wa Turukiya kuri ubu ushobora kubona icyangombwa kimujyana muri Amerika.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mwanzuro ufashwe n’impande zombi aho bavuga ko bitewe n’ikibazo cy’umutekano mucye hagati y’ibi bihugu, ndetse no kuba buri gihugu kidafata neza abaturage bo mu kindi bakirimo.
Ibi kandi bibaye nyuma y’uko umwe mu bakozi bo muri Amerika atawe muri yombi na leta ya Turukiya ubu ikaba ikimucumbikiye, aho Perezida trump na we yahise atanga itegeko ko nta muturage w’Amerika wemerewe kongera kujya muri kiriya gihugu ndetse ko nta wo muri cyo ugomba kuza muri Amerika.
Uhagarariye Turukiya muri Amerika yatangaje ko akeneye ko ibihugu byombi bishyira mu bikorwa ibyo ibihugu byasezeranye byo gucungira abaturage umutekano, ibi bikaba na none bias n’ibyasohotse mu itangazo rwasohokeye muri Ambasade y’Amerika muri turukiya.
Ni nyuma y’uko umukozi mu biro by’uhagarariye Amerika mu mujyi wa Instanbul muri Turukiya atawe muri yombi n’iriya leta ashinjwa kugirana ubucuti budasanzwe n’ukekwaho gushaka guhirika ubutegetsi mu cyumweru gishize, uwo mukozi akaba ari gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Amerika yo yatangaje ko idashyigikiye icyo gikorwa cyo kuyifatira umunyagihugu ufite ubwenegihugu 2, ivuga ko ibi ari ukwica imigenderanire bityo ikaba igomba kuba ihagaritswe kugeza igihe cy’umutekano kizagaragarira.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *