Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’intumwa zihariye z’ibihugu by’u Bubiligi, u Bwongereza n’u Bufaransa mu karere k’ibiyaga bigari, bamaganye umutwe wa M23 ku kuba ukomeje kwigarurira ibice bitandukanye bya Congo Kinshasa; bawusaba guhagarika imirwano.
Aba mu itangazo rihuriweho basohoye ku wa Gatanu tariki ya 18 Ugushyingo, bavuze ko bamagana “mu buryo bukomeye” uriya mutwe utemewe n’amategeko ndetse wanafatiwe ibihano na Loni.”
Biriya bihugu byavuze ko kuva ku wa 20 Ukwakira 2022 ubwo imirwano ikomeye yongeraga kubura hagati ya M23 n’Ingabo za Congo by’umwihariko mu mijyi ya Rutshuru, Kiwanja, Rumangabo, Kibumba ndetse n’uduce tuyikikije; byaciye intege ingufu zikomeje gushyirwa mu kugarura amahoro ariko nanone ngo binateza uguteseka gukomeye abaturage.
Amerika, u Bwongereza, u Bufaransa n’u Bubiligi baboneyeho gusaba M23 guhita iva mu bice yigaruriye, ndetse igashyira iherezo ku gikorwa icyo ari cyo cyose kinyuranyije n’amategeko y’Umuryango Mpuzamahanga.
Bayisabye kandi guhagarika imirwano.
Bati: “Twongeye gushimangira ko dushyigikiye gahunda ya dipolomasi mu karere, irimo n’ibiganiro bya Nairobi na Luanda biteza imbere igabanuka ry’amakimbirane ndetse bikanaca inzira y’amahoro arambye muri RDC.”
“Turashishikariza isubukura ry’ibiganiro binyuze muri izo nzego, kandi turashishikariza imitwe yitwaje intwaro itari iya Leta ya Congo kugira uruhare muri gahunda ya Nairobi. Inkunga zose ku mitwe yitwaje intwaro itari iya Leta zigomba kurangira, harimo n’inkunga zituruka hanze y’igihugu zihabwa M23.”
Ibihugu byo mu karere byo byahamagariwe gukora ibishoboka byose kugira ngo imirwano ihagarare bidatinze, ndetse no gusubukura inama zigomba gushakirwamo ingamba zifatika zo kugabanya amakimbirane ariho.
Kugeza ubu M23 ntacyo iratangaza ku gitutu cy’abakomeje guhagarika imirwano no kuva mu bice bitandukanye by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru yamaze kwigarurira.
Uyu mutwe mu minsi yashize cyakora cyo watangaje ko udashobora kuva muri biriya bice, ngo kuko abarwanyi bawo nta handi bafite ho kwerekeza hatari iwabo aho bari.

14 Responses
Amerika, u Bwongereza, u Bufaransa n’u Bubiligi bamaganye intambwe M23 ikomeje gutera
Iyo bavuga ngo abaturage barababaye ntibareba abamaze imyaka 20 mu nkambi zibihugu byibituranyi ?

Ariko Aba birasi batey’iseseme, kuki bibasiye M23 nkaho ariyo ishotorana, si FARDC ibatera bayihonda ikavuz’induru, none ba rusaruriramunduru narahahamutse, har’umunsi M23 itasabye ko baganira ikerekana akababaro kayo? Ese Abo ba Najuwa bahagaritse Uburusiya,

America, ubufaransa, ububiligi birarwanirira ukraine, birwanirire na congo koko!? Bameshe kamwe ko nabo bajarajara, ahubwo bataye ubwenge gusa!

mubabwire ubuse barava muce bafashe banjyehe mwemurashaka amahoro jenoside yabaye mutareba mwakoziki?

ijyikuru dushakamahoro murikongo
Amerika, u Bwongereza, u Bufaransa n’u Bubiligi bamaganye intambwe M23 ikomeje gutera
ijyikuru dushakamahoro murikongo
Amerika, u Bwongereza, u Bufaransa n’u Bubiligi bamaganye intambwe M23 ikomeje gutera
America, ubufaransa, ububiligi birarwanirira ukraine, birwanirire na congo koko!? Bameshe kamwe ko nabo bajarajara, ahubwo bataye ubwenge gusa!
Amerika, u Bwongereza, u Bufaransa n’u Bubiligi bamaganye intambwe M23 ikomeje gutera
M 23 ishimire USA , Ububiligi, Ubufaransa n’Ubwongereza inkunga batanze mu kugaburira impunzi z’abanyekongo ba Kivu baba mu nkambi z’impunzi mu Rwanda, Uganda n’ahandi, ibabwire ko ariko igihe cyo kwigaburira ibivuye mu masambu yabo cyageze bityo ko abagenocidaire FDLR ataribo bakwiye gutungwa n’ibivuye mu masambu y’abanyekongo bahunze. Ko nkuko Manu iva mu ijuru yagezaho igahagarara ari nako impunzi z’abanyekongo ziba mu bihugu bituranyi bya DRC BADAKWIYE GUKOMEZA KUGABURIRWA BITWA IMPUNZI. Niba bashaka ko bava muri DRC niibabahe ubwenegihugu bw’ibihugu byabo ariho bajya gutura bareke kurwanira uburenganzira bwabo.

Nta gitangaje kirimo kuko na RPF barayirwanyije ihanganye na Habyarimana n’ingabo ze n’interahamwe, ndetse abafaransa n’ababiligi bohereza ingabo ku rugamba.
Nta cyabuza rero ko Hari aho amateka ajya yisubira.