Amerika yabujije abaturage bayo gutemberera mu mijyi yose ya Sudani

Sangiza iyi nkuru

 Amerika ihwrutse gukumira abaturage bayo baba muri leta ya Sudani kujya mu mijyi imwe n’imwe yo muri kiriya  gihugu , aho ivuga ko bashobora kuhahurira n’abagizi ba nabi baba bashaka kugirira nabi abanyamahanga, iki cyemezo kikaba cyatumye Sudani na yo igaragaza uruhande iherereyemo.

Amerika ivuga ko kugeza na nubu mu murwa mukuru wa Sudani, Khartoum hakigaragara ibikorwa by’ubugizi bwa nabi kuva mu myaka yashize, bityo ibitero bimwe na bimwe bikaba bishobora kwibasira abanyamahanga babayo n’Abanyamerika barimo.

Nubwo amarika yatanze itangazo ku baturage bayo bashaka gukorera ingendo muri Sudani, hari imijyi 3 isa n’icyitonderwa muri kiriya gihugu aho umunyamerika atemerewe no gukandagiza ikirenge bitewe n’ibibazo by’umutekano irimo Darfur, Blue Nile ndetse na South Kordofan hakiyongeraho n’uduce twa Kassala na North Kordofan ahavugwa umutekano mucye guhera mu mwaka washize wa 2017.

Amerika kandi yahagaritse ubutabazi bw’ibanze muri kiriya gihugu.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Sudani yatangaje ko batishimiye imyanzuro y’Amerika mu gihe imiryango itandukanye irimo UN, Afurika yunze Ubumwe, Umuryango wunze ubumwe w’Ibihugu by’u Bulayi ndetse n’uw’Abarabu yo ivuga ko umutekano wari ugeze igihe cyo gukazwa muri kiriya gihugu.

Sudani isaba ko Amerika yakwisubiraho kuri iriya myanzuro yayifatiye ikareka abaturage bakishyira bakizana dore ko ngo inafite intego o gukaza umutekano.

Mu 1993, ni bwo Amerika yashinje leta ya Sudani gutera inkunga imitwe y’iteranwoba naho mu 1997 iyifatira ibihano ku bijyanye n’ubucuruzi dore ko yanayishinjada gucumbikira no guhisha Osama bin Laden washinze umutwe wa Al-Qaeda mu myaka ya za 1992 kugeza 1996.

Mu kwezi kw’Ugushyingo 2017, nibwo na none Amerika yari yashyize kiriya gihugu mu bihugu bitemerewe kugira umuturage wabyo ukandagiza ikirenge cye ku butaka bw’Amerika ivuga ko ari mu buryo bwo kwirinda abaterabwoba bashobora kwinjira ku mugabane w’Amerika bitwaje ubuhunzi n’ibindi.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *