Amerika yafatiye ibihano Gen Kale Kayihura ushinjwa ‘gushimuta’ uwarindaga Perezida Kagame

Sangiza iyi nkuru

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyizeho ibihano kuri Gen. Kale Kayihura wahoze ayobora polisi ya Uganda ku bw’ibyaha bya ruswa no guhutaza uburenganzira bwa muntu.

Gen. Edward Muhwezi Kayihura Kalekezi kuri ubu yitaba urukiko buri kwezi ku bw’ibyaha birimo gushimuta impunzi z’Abanyarwanda zirimo uwari mu barinda Perezida Kagame, Lt.Joel Mutabazi wari warahungiye muri Uganda n’abandi batandukanye.  Ashinjwa kandi kunanirwa kurinda ibikoresho by’intambara mu gihe yayoboraga polisi. Ni ibyaha ahakakana yivuye inyuma.

Amerika ivuga ko Gen. Kayihura yagize uruhare runini mu kurya ruswa, kwakira iyezandonke no guhutaza uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Ibi ngo yabikoze mu nyungu zo gukomeza kuba indahangarwa ku mwanya yari afite mu butegetsi.

Ku bw’ibyo nk’uko itangazo ryashyizwe hanze na Amerika, Imitungo ya Kayihura yaba afite muri iki gihugu yafatiriwe ndetse ntiyemerewe no gukorera urugendo ku butaka bw’iki gihugu.

Iri tangazo Bwiza.com yabonye riragira riti “ Duhanze ijisho Gen Kayihura wahoze ayobora polisi ya Uganda kubera kwakira ruswa ngo akomeze umwanya we ndetse no kuba abapolisi yari ayoboye baragize uruhare mu bikorwa bihutaza uburenganzira bwa muntu.”

Rirakomeza rigira riti “ Imitungo yose n’inyungu za Kayihura atunze mu buryo buziguye cyangwa butaziguye irafatiriwe.”

Abanyamerika bagiriwe inama yo kutagira ubucuruzi ubwo ari bwo bwose bakorana na Gen. Kayihura.

Amerika ivuga ko Kayihura yifashishije abo muri Flying Squard, bigirijeho nkana ababaga bafungiwe muri Gereza ya Nalufenya muri Kampala.

Aba ngo barakubutwiga bikomeye kugezwa ubwo umwe muri bo yakubiswe ikintu agatakaza ubwenge.

Umufumbira Gen. Kayihura afatiwe ibihano mu gihe urubanza rwe rutararangira. Uyu mujenerali w’inyenyeri imwe yirukanwe muri Mata 2018 asimbuzwa Martin Okoth Ochola. Ni nyuma y’ubwumvikane buke hagati ye na  Lt. Gen. Henry Tumukunde, Umunyankole w’Umuhima wayoboraga Minisiteri y’Umutekano.

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *