Bwiza
ads

Amerika yafatiye ibihano MINADEF na Zigama CSS

Amakuru•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatatu, 28 Ukwakira 2026 saa 15:32
Iminota 2 yo gusoma
Amerika yafatiye ibihano MINADEF na Zigama CSS

198904

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ibihano kuri Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda na Zigama Credit and Savings Society (Zigama CSS), ivuga ko byagize uruhare mu gushyigikira umutwe wa M23 ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ibi bihano byatangajwe ku wa 28 Ukwakira 2026 na Minisiteri y’Imari ya Amerika, ibinyujije mu ishami rishinzwe kugenzura no gushyira mu bikorwa ibihano by’ubukungu, OFAC.

Minisitiri w’Imari wa Amerika, Scott Bessent, yavuze ko igihugu cye cyubahirije isezerano rya Perezida Donald Trump ryo gusaba u Rwanda kubahiriza ibyo rwiyemeje mu masezerano ya Washington agamije amahoro n’iterambere.

Yavuze ko Amerika isaba u Rwanda guhagarika ibyo irushinja byo gushyigikira M23 no gukura ingabo zarwo mu burasirazuba bwa RDC.

Mu itangazo ryayo, Minisiteri y’Imari ya Amerika yavuze ko Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda ari urwego rugenzura inzego z’umutekano z’igihugu, zirimo Ingabo z’u Rwanda (RDF).

Amerika ishinja RDF kohereza abasirikare babarirwa mu bihumbi mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, aho ivuga ko bakorana na M23.

Ibi birego byose u Rwanda rwagiye rubyamaganira kure.

Amerika ivuga ko Zigama CSS, ikigo cy’imari gikora mu rwego rw’inzego z’umutekano z’u Rwanda, cyafashije mu kwishyura ibigo byo mu Bushinwa no mu bindi bihugu byagurishije RDF intwaro, amasasu n’ibindi bikoresho bya gisirikare.

Ishinja kandi iki kigo gufasha mu kwishyura ingendo n’amacumbi by’abasirikare bari mu mahugurwa.

Ku bijyanye n’amabuye y’agaciro, Amerika ivuga ko ishami rya Zigama ryagize uruhare mu korohereza gutwara zahabu ivuga ko yaturutse mu bice bya Kivu y’Amajyepfo bigenzurwa na M23 ikazanwa i Kigali.

Kugeza ubu ntacyo u Rwanda rwari rwatangaza kuri ibi bihano byafashwe na Amerika.

Umuntu cyangwa ikigo Amerika yafatiye ibihano, amafaranga n’umutungo wabyo biri muri Amerika cyangwa bigenzurwa n’Abanyamerika bihita bihagarikwa.

Abanyamerika ntibemerewe gukorana n’abafatiwe ibihano mu bikorwa by’imari, keretse babiherewe uburenganzira n’amategeko.

Iyo umuntu wafatiwe ibihano afite nibura 50% by’imigabane mu kindi kigo, umutungo wacyo na wo ushobora guhagarikwa.

Abantu cyangwa ibigo birenga kuri ayo mabwiriza bashobora gucibwa ihazabu cyangwa bigakurikiranwa mu nkiko nshinjabyaha.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.