Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yemeje ko ingabo z’igihugu cye zagabye ibitero bishya ku birindiro by’ubwirinzi bw’ikirere bya Iran biherereye ku kirwa cya Qeshm, mu gihe ibiganiro hagati y’ibihugu byombi bikomeje.
Trump yavuze ko ibyo bitero byari bike kandi ko ingabo za Amerika zashoboye gusenya ibikoresho by’ubwirinzi bw’ikirere Iran yari imaze gushyiraho mu gihe gito.
Ibi bibaye nyuma y’uko ibitangazamakuru bya Leta ya Iran bitangaje ko humvikanye ibisasu bibiri bya misile mu gace ka Suza, ku kirwa cya Qeshm giherereye mu Nkombe ya Hormuz.
Iran kandi yatangaje ko ingabo zayo zarashe indege itagira umupilote yo mu bwoko bwa MQ-9 ya Amerika.
Ku ruhande rwa Amerika, ubuyobozi bw’ingabo zayo zikorera mu Burasirazuba bwo Hagati (CENTCOM) bwatangaje ko bwamenye ayo makuru.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Trump yavuze ko ibiganiro na Iran bikomeje kandi ko hari intambwe igaragara imaze guterwa mu gushaka amasezerano yo guhagarika intambara.
Ati: “Tumaze gutera intambwe mu biganiro na Iran.”


