Amerika yahaye gasopo Urukiko Mpuzamahanga CPI

Sangiza iyi nkuru

Nyuma  y’aho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa CPI rutangarije ipererea righomba gukorwa ku byaha by’intambara Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakoreye muri Afuganistan, iki gihugu cy’igihangange cyabigaramye, ndetse cyihanangiriza bikomeye uru rukiko.

Mu kwezi k’Ugushyingo 2017 nibwo Fatou Bensouda Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha yavuze ko hagomba gukorwa iperereza ku byaha by’intambara binyuranye byakozwe na Leta Zunze Ubumwe za Ameika muri Afuganistan, bimwe muri byo bikaba gushyiraho Gerza zitemewe hgati y’umwaka w’2003 na 2004 zakorerwagamo iyicarubozo.

Mu gihe Amerika yari yaratereye agati mu ryinyo itegereje ko Urukiko rutangiza iperereza ikaritambamira, Mahmoud Abbas Perezida wa Palestine niwe wakojeje agati mu ntozi asaba Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha gukora iperereza rukanacira imanza  abayobozi bo mu gihugu cya Isiraheli kubera uruhare bakomeje kugira mu kubuza amahwemo abaturage ba Palestine.

Ibi byarakaje cyane Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bituma Umujyanama wa Perezida Trump mu by’umutekano John Bolton yihaniza uru rukiko avuga ko nta bubasha n’uburenganzira rufite byo gucira urubanza umuturage uwo ari we wese wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuko ngo zitasinye ku masezerano yemera uru Rukiko.

John Boklton yongeyeho ko Urukio Mpuzamahanga Mpanabyaha CPI ruramutse rwibeshye rugatangiza iri perereza, Amerika yahita ifatira amafaranga y’abacamanza bakuru b’uru rukiko CPI, kandi ngo bagahita bakwa n’ uburenganzira bwose bwo kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.


George Kyotera

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *