Amerika yanze inatesha agaciro ikirego cya Afurika y’Epfo iregamo Isiraheli mu rukiko mpuzamahanga (ICJ).
Afurika y’Epfo yavuze ko Isiraheli ikora itsembabwoko(Genocide) n’ibyaha byibasiye inyokomuntu muri Gaza .Ni urubanza rubanza rwashyikirijwe ICJ mu cyumweru gishize.
Ku wa gatatu, umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Matthew Miller, yavuze ko Amerika itabona ibyaha na bicye bigize jenoside Israel yaba yarakoze.
Gusa ku rundi ruhande Miller, yavuze ko hari ibikorwa bya gisirikare bigaba ibitero ku abaturage ba Palesitine ariko ko bidakwiye gufatwa nka Jenoside.
Ku wa gatatu, umuvugizi w’inama y’umutekano y’Umuryango w’Abibumbye, John Kirby, na we yatangaje ko Amerika ibona ko uru rubanza rwa Afurika y’Epfo mu by’ukuri nta shingiro bifite.
Isiraheli itungwa agatoki , nayo yanze ibirego biyishinja jenoside ivuga ko bidafite ishingiro ahubwo ari ugusebanya no kubasiga amaraso.
Afurika y’Epfo ishyigikiye Abanyapalestine mu ntambara ikomeje guhuza Israel n’umutwe wa Hamas ,mu gihe Amerika yashyigikiye Isiraheli mu buryo bwo kuyiha ubufasha bwa gisirikare n’intwaro.


