Amerika yashinje igikomangoma Salman uruhare mu rupfu rwa Khashoggi

Sangiza iyi nkuru

Raporo y’ubutasi bw’Amerika yasanze igikomangoma Mohammed bin Salman wa Saudi Arabia (Arabie saoudite) ari we watanze uruhushya rwo kwica umunyamakuru Jamal Khashoggi wabaga mu buhungiro wishwe mu mwaka wa 2018.

Iyi raporo yasohowe n’ubutegetsi bwa Perezida Joe Biden ivuga ko igikomangoma Salman yemeje umugambi wo “gufata cyangwa kwica” Khashoggi.

Iti ” “Dusanga igikomangoma Muhammad bin Salman yaratanze uruhushya ku gikorwa cy’i Istanbul cyo gufata cyangwa kwica umunyamakuru Jamal Khashoggi wo muri Saudi Arabia”.

Iyi raporo y’ubutasi itanga impamvi eshatu iheraho yemeza ko icyo gikomangoma ari we ugomba kuba yaratanze uruhushya rwo gukora icyo gikorwa:Kuva mu mwaka wa 2017 ni we ukuriye ibyemezo bifatwa muri ubwo bwami, Kuba umwe mu bajyanama be yari ari mu buryo butaziguye muri icyo gikorwa ndetse no kuba bamwe mu bamucungira umutekano na bo bari bakirimo no kuba “ashyigikiye ikoreshwa ry’uburyo bw’urugomo mu gucecekesha abatavuga rumwe n’ubutegetsi baba hanze”

Amerika yatangaje ko yafatiye ibihano – birimo kubuzwa kujya muri Amerika – abanya-Saudi Arabia babarirwa mu macumi, ariko batarimo icyo gikomangoma.

Saudi Arabia yamaganye iyo raporo, ivuga ko “igamije inabi, itari ukuri kandi itakwihanganirwa”.

Mohammed bin Salman uri ku ngoma, urebye akaba ari na we mutegetsi wa Saudi Arabia, yahakanye avuga ko nta ruhare yagize mu iyicwa ry’uwo munyamakuru.

Khashoggi yishwe ubwo yari yagiye kuri ambasade ya Saudi Arabia iri i Istanbul muri Turukiya, nuko umurambo we ucagagurwamo ibice.

Uwo munyamakuru wari ufite imyaka 59, yari yarigeze kuba umujyanama wa leta ya Saudi Arabia ndetse yigeze no kuba hafi y’umuryango w’ubwami bwa Saudi Arabia, ariko baza gushwana ahungira muri Amerika mu mwaka wa 2017.

Ari muri Amerika, buri kwezi yandikaga inkuru y’ibitekerezo bye bwite mu kinyamakuru Washington Post, akanenga gahunda z’igikomangoma Salman.

Iki gikomangoma ni umuhungu w’umwami Salman bin Abdulaziz al-Saud wa Saudi Arabia, ndetse uwo muhungu we afatwa nk’umutegetsi mukuru w’ubwami bwa Saudi Arabia.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *