jad20220608-ass-rdc-rwanda (1)

Amerika yateguje ibihano abayobozi b’u Rwanda na RDC

Sangiza iyi nkuru

Leta Zunze Ubumwe za Amerika biciye muri Minisiteri yazo y’Ububanyi n’Amahanga, zateguje ko zishobora gufatira ibihano abayobozi ku ruhande rw’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Urwandiko iyo Minisiteri yoherereje Kenya, ruvuga ko kugira ngo umutekano uboneke mu karere “bizasaba ko igisirikare cy’u Rwanda kivana ingabo n’intwaro zacyo zikomeye muri Congo.”

Perezida William Samoei Ruto wa Kenya kuri ubu ni we uyoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), ndetse igihugu cye gisanzwe ari umuhuza mu biganiro bigamije gukemura amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC.

Urwandiko rwa Amerika rukomeza ruvuga ko mu gihe Washington ikomeje gusaba impande zihanganye guhagarika ubushyamirane, inateganya “kuzafatira ibihano impande zitazubahiriza ibisabwa, harimo abayobozi b’igisirikare n’aba leta mu bihugu byombi bihanganye.”

U Rwanda na RDC bimaze igihe birebana ay’ingwe kubera intambara ingabo za Leta ya Congo zimaze imyaka irenga itatu zirwanira n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 kuri ubu zigenzura ibice byinshi by’Intara za Kivu zombi.

Uyu mutwe mu mpera z’umwaka ushize zigaruriye Umujyi wa Goma, ndetse hari ubwoba bw’uko ushobora no kwigarurira n’uwa Bukavu ukomeje gusatira.

Hagati aho kuva kuri uyu wa Gatanu i Dar es Salaam muri Tanzania hari kubera inama ikomatanyije ihuza imiryango ya EAC (uwa Afurika y’Iburasirazuba) na SADC (uw’ubukungu w’ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika) yiga ku mwuka mubi wa Kigali na Kinshasa.

Kuri uyu wa Gatandatu byitezwe ko ba Perezida Paul Kagame na Félix Antoine Tshisekedi bitabira iriya nama.

U Rwanda rwakunze gushinjwa na Leta ya Congo ndetse n’ibihugu byinshi byo mu burengerazuba bw’Isi kuba ari bwo buha ubufasha bw’ingabo n’ubw’intwaro M23; ibyo rwo rwakunze guhakana rwivuye inyuma.

U Rwanda ku ruhande rwarwo rwakunze kugaragaza ko rutewe impungenge n’imikoranire ya Leta ya RDC n’umutwe wa FDLR, ndetse n’imikoranire y’izi mpande zombi na Leta y’u Burundi bahuriye mu mugambi wo gushaka kuruhungabanyiriza umutekano ndetse n’uwo gukuraho ubutegetsi buriho.

Ni ibyatumye rufata “ingamba z’ubwirinzi” ndetse ruvuga ko izo ngamba zizagumaho kugeza igihe impungenge zo guhungabanyirizwa umutekano zizaba zitakiriho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *