Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyatangaje ko guhera kuri uyu wa Mbere gitangira gufunga ibyambu byose bya Iran, nk’intambwe ya nyuma yo gushyira igitutu kuri Tehran nyuma y’ibiganiro by’amahoro byo muri Pakistan byarangiye nta masezerano agezweho.
Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, itariki 12 Mata, Ubuyobozi bukuru bw’Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (CENTCOM) bwatangaje ko gufunga ibyambu bizakoreshwa ku “rujya n’uruza rwose rwo mu mazi ku mato yinjira n’asohoka ku byambu bya Iran” guhera saa yine za mu gitondo (14h00 GMT) ku itariki ya 13 Mata.
Ibyo, nk’uko tubikesha Al Jazeera, birareba “amato y’ibihugu byose yinjira cyangwa asohoka ku byambu bya Iran no mu turere two ku nkombe”, harimo n’ibiri mu Kigobe cya Perse no mu Kigobe cya Oman.


