Ubugenzuzi bwakozwe ku ngabo z’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe zibungabunga amahoro n’umutekano muri Somalia (AMISOM) bwagaragaje ko hari hari abasirikare bahembwe batakiri muri ubu butumwa, abahembwe batarabujyamo n’ababurimo bahembwe inshuro ebyiri.
Ibyavuye muri ubu bugenzuzi bigaragara muri raporo ‘yagiye ahabona bitunguranye’ y’ikigo cya PwC Associates Ltd nk’uko tubikesha The East African.
Muri iyi raporo, PwC ivuga ko hagati y’umwaka w’2016 n’2018 hari amakuru y’ingenzi AMISOM yabuze (ajyanye n’igihe abasirikare bagereye mu butumwa, ingendo bakoze n’igihe baviriye mu butumwa) ndetse n’atari ukuri yahawe, yatumye ikora amakosa mu guhemba aba basirikare, ku buryo mu Kuboza 2016 honyine yaba yarahombye amadolari ya Amerika 24,000 bitewe no guhemba amafaranga menshi.
Nyuma y’iperereza PwC yakoze, yatanze urugero rw’abasirikare batanu ba Uganda bageze muri Somalia hagati ya tariki ya 14 Mutarama n’iya 9 Werurwe 2016 barangije ubutumwa bwabo tariki ya 28 Werurwe 2016. Ku mushahara wabo, ngo barengerejweho uw’ukwezi.
Yatanze urundi rw’abasirikare babiri b’u Burundi AMISOM yahembye nk’abantu bane batandukanye, ikavuga ko bari bafite pasiporo enye bahawe n’igihugu cyabo, umusirikare wa Kenya yahembye amezi arenga atandatu kandi atakiri mu butumwa ndetse n’abandi bo muri Ethiopia yahembye amezi menshi kandi batarigera bajya mu butumwa muri Somalia.
PwC ivuga ibihugu byohereza aba basirikare hari ubwo bitinda kubatangaho amakuru cyangwa se bikabatangaho atari yo, nk’aho umusirikare wa Ethiopia yigeze gukomereka, mu bubiko bw’amakuru ye bikandikwa ko ‘yapfuye’.
Isanga gushingira kuri aya makuru atuma AMISOM ikora amakosa mu guhemba, biterwa n’ubushobozi buke mu kuyagenzura, igasaba Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ibifite mu nshingano, gukaza ingamba zijyanye n’ubugenzuzi.
AMISOM imaze imyaka 13 muri Somalia, ikaba igizwe n’abasirikare baturuka mu bihugu bya: Uganda, u Burundi, Kenya, Ethiopia na Djibouti. Buri wese amarayo umwaka ushobora kurengaho gato, agahembwa amadolari ya Amerika 1,028 buri kwezi.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV



2 Responses
AMISOM irashinjwa guhemba abasirikare batakiri mu butumwa, abatarabujyamo no guhemba kabiri ababurimo
ahubwo se kuki batinze kubibona? ahantu hari umuganda n’umusomari?
AMISOM irashinjwa guhemba abasirikare batakiri mu butumwa, abatarabujyamo no guhemba kabiri ababurimo
ahubwo se kuki batinze kubibona? ahantu hari umuganda n’umusomari?