Amwe mu mategeko yo muri Bibiliya atagikoreshwa (igice cya mbere)

Sangiza iyi nkuru

Muri Bibiliya yera hagaragaramo amategeko menshi ndetse ashobora no kuba arenga 300. Gusa Bibiliya idusaba gukurikiza amategeko 10 kuko ariyo ibyiza byose bishingiraho.
Ijambo ry’Imana rivuga ko iyo wishe rimwe mu mategeko yayo uko ari 10 uba uyacumuye yose.
Dore amwe mu mategeko yakoreshwaga ku gihe cy’Abaroma ariko kuri ubu akaba atagikoreshwa nubwo akigaragara muri Bibiliya
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aya mategeko Imana yayahaye Amose ngo iyashyire imbere y’Abisiraheri ubwo bakurwaga mu gihugu cyy’ubunyage cya Egiputa ngo ababere inzitizi mu gihe bashatse gutana ngo bajye kure y’umurongo bari barahawe wo gukurikiza amategeko 10 yera.
Nubwo aya mategeko ari menshi uyu munsi turabibutsa amategeko 5 muri yo
Kuva 21:15 .“Ukubise se cyangwa nyina ntakabure kwicwa.
Kuri ubu aya mategeko ntagikurikizwa kuko akenshi humvikana abana bakubise ababyeyi babo, ariko iyo iri tegeko riza kubahirizwa buri wese yakwibaza aho isi yaba igeze ubu.
Kuva21: 28.“ Inka niyica umugabo cyangwa umugore agapfa, iyo nka ntikabure kwicishwa amabuye kandi ntikaribwe, ariko nyirayo ntazagibweho n’urubanza.
29.Ariko niba iyo nka yari isanzwe yica bakaba barabibwiye nyirayo ntayirinde, ikica umugabo cyangwa umugore agapfa, iyo nka yicishwe amabuye, nyirayo na we bamwice.
Kuva 21: 37 .“Umuntu niyiba inka cyangwa intama, akayibaga cyangwa akayigura, inka ayiriheho eshanu, intama ayiriheho enye.
Kuva 21:18.“ Abantu nibarwana umwe agakubita undi ibuye cyangwa igipfunsi, akabirwara iminsi ntapfe,
19.nasindagirira ku kibando uwamukubise ntazagibweho n’urubanza, ahubwo azarihe iminsi amaze arwaye kandi amuvuze arinde akira neza.
Kuva21: 24. ijisho rihorerwa irindi, iryinyo rihorerwa irindi, ikiganza gihorerwa ikindi, ikirenge gihorerwa ikindi,
25.ubushye buhorerwa ubundi, uruguma ruhorerwa urundi, umubyimba uhorerwa undi.
Aya mategeko kimwe n’andi tuzabagezaho ubutaha, ni amwe mu mategeko yakurikizwaga mu bihe byashize ariko kuri ubu akaba atagikurikizwa bitewe wenda no kuba abantu baramenye kugendera mu mucyo kurushaho cyangwa baramenye kwifatira ingamba zo kwikemurira ibibazo bibugarije ku buryo nta we uri bubangamirwe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nawe watekereza ko nta muntu numwe uba akiriho cyangwa n’abariho ugasanga ari impumyi kuko hari n’aho aya mategeko yasabaga guhorera umuntu ikingana n’icyo yakoreye mugenzi we.
Amategeko y’Imana n’ay’abantu biruzuzanya kuko yose ashakira umuntu ibyiza gusa, niyo mpamvu isi irimo amahoro.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsngimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *