Nyuma y’uko mu myaka micye ishize,Leta y’u Rwanda yatangiye guhashya no gukumira amavuta ahindura uruhu azwi nka mukorogo,kuri ubu ni uko hakomeje kugaragara ko n’amwe mu mavuta abakobwa n’abagore bisiga ku munwa harimo abateza uburwayi.
Ni muri urwo rwego Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (FDA) buvuga ko bugiye gutangira gusuzuma amavuta asigwa ku munwa akunze gukoreshwa n’abagore n’abakobwa yo mu bwoko bwa #FBI.
Ni nyuma y’uko bamwe mu bayakoresha bagaragaje ko abateza ibibazo birimo kubyimba, gushishuka, no kuzana uduheri ku minwa.Abenshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga hari abavuga ko yabagizeho ingaruka nk’uko byavuzwe haruguru, ariko bakavuga ko hakabaye hakorwa ubushishozi n’inzego zibishinzwe mbere y’uko ibicuruzwa nk’ibyo byinjira mu gihugu.
Akenshi bene aya mavuta usanga akozwe mu binyabutabire bitandukanye bishobora kwangiza uruhu rw’umuntu uyakoresha, by’umwihariko arimo ikinyabutabire cya Hydroquinone azwiho gutukuza uruhu.
Iteka rya minisitre ryo mu 2016 ryerekana urutonde rw’ibigomba kuba biri mu mavuta yo kwisiga n’ibindi bisukura bikanoza umubiri bikoreshwa n’abaganga cyangwa se n’abandi babihuguriwe. Iri teka rivuga ko byibura mu mavuta yo kwisiga hagombye kubamo ikinyabutabire cya Hydroquinone kiri ku mpuzandengo ya 0.3% mu gihe amwe mu yafatiwe ku masoko yo mu Rwanda ari kuri 2%.


