Umukobwa wa Perezida w’u Rwanda, Ange Kagame avuga ko hari igitegereje abantu bakomeje kuvuga ibitari byiza kuri Se, Paul Kagame by’umwihariko abamunenga.
Uyu mukobwa uherutse kubaka urugo rwe avuga ko aba bantu bakora ibi basigaje kwandika ubutumwa bumwe kuri Twitter (one tweet) ubundi hagasabwa ko batakongera kugira icyo bandika kuri uyu mukuru w’igihugu.
Ubwo yasubizaga ibyari byanditswe n’uwahoze ayobora Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC), Fred Muvunyi yavuze ko ibi bidashobora kwihanganirwa.
Avuga ko ibi abifata nk’ubugoryi bukabije.
Yifashishije urukuta rwe rwa Twitter ati “ Benshi muri mwe mwiyita “abanenga Kagame” musigaje ‘tweet’ imwe mugahita muhabwa itegeko ryo kuguma kure (restraining order). Ibi byabatwaye umutima ntibyaba byiza.”

Yaboneyeho kandi umwanya wo gushimira Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed uherutse gutsindira igikombe cy’amahoro cyitiriwe Nobel.
Mu gusubiza kuri ibi, Fred Muvunyi usigaye ari umunyamakuru mu Budage yavuze ko we atanenga Perezida Kagame. Ibyo kwita ‘tweet’ iy’ubugoryi, yibajije impamvu uyu mukobwa wa Perezida yayitaho umwanya.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Ni inshuro ya mbere Ange Kagame agaragaye yihanangiriza abanenga Se.


