Ange Kagame mu bakuriye ingofero Perezida Kagame wavugiye Igifaransa i Goma

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakuriwe ingofero n’abarimo Ingabire Ange Kagame usanzwe ari umukobwa we, nyuma yo kugerageza kuvugira Igifaransa i Goma.

Mu busanzwe Perezida Kagame asanzwe ari mwiza cyane mu rurimi rw’Icyongereza, ndetse imbwirirwaruhame ze nyinshi akunze kuzivuga muri uru rurimi iyo atakoresheje Ikinyarwanda.

Mu ruzinduko Perezida Kagame yagiriye i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku munsi w’ejo, yatunguranye agerageza kuvuga Igifaransa mu busanzwe kitari mu ndimi akunze kuvugira mu ruhame.

Perezida Kagame yavuze Igifaransa nyuma y’uko umusangiza w’amagambo yari amuhaye umwanya ngo asobanure icyo uruzinduko rwe i Goma rwari rugamije.

Umukuru w’Igihugu yarangiye agira ati: “Monsieur le Président, vraiment je vous remercie (Nyakubahwa Perezida, mu by’ukuri ndabashimira)”.

Perezida Kagame wasaga n’aho ashaka gukomeza kuvuga uru rurimi yahise ahabwa amashyi n’abari batunguwe no kumwumva avuga Igifaransa, gusa basa n’aho bamurogoya.

Nyuma mu Cyongereza yakomeje agira ati: “Nashakaga gukomeza kuvuga mu Gifaransa ariko natekereje nti reka mpere kuri ayo magambo.”

Perezida Kagame asoza ijambo rye na bwo yashimiye abari bakurikiye ikiganiro cye n’itangazamakuru ati: “Merci beaucoup!”

Kuba Umukuru w’Igihugu yaragerageje kuvuga Igifaransa byatangaje abatari bake, bituma bamukurira ingofero.

Abarimo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha Igifaransa, Louise Mushikiwabo na Ambasaderi w’u Rwanda mu bwami bwa Suède, Diane Gashumba; bari mu bakomeye amashyi umukuru w’Igihugu kuri Twitter nyuma yo kuvuga Igifaransa.

Uwitwa Jeanine Munyeshuli kuri Twitter asa n’uwicinya icyara we yagize ati: “Perezida wanjye avugiye Igifaransa i Goma.”

Ange Kagame asubiza ku butumwa bwa Munyeshuli yagize ati: “Petit à petit [l’oiseau fait son nid]”, ibishatse kuvuga ko buhorobuhoro ari rwo rugendo ku mubyeyi we.

Undi ukoresha Twitter witwa Anwar-Ismaël Anouar we yagize ati: “Nejejwe cyane no kumva Perezida wanjye avuga Igifaransa, uko byagenda kose turi umwe.”

Bertin Beninka we yagize ati: “Ni byo yakivuze! Ni ku bw’icyubahiro agomba mugenzi we. Yigishije Perezida wacu.”

Si ubwa mbere Perezida Kagame yumvikanye avuga Igifaransa bigatangaza benshi kuko byanabayeho ku wa 3 Ugushyingo 2018 mu muhango wo gusezera Mushikiwabo wari ugiye gutangira inshingano zo kuyobora OIF.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yasuhuje abari muri uyu muhango asa n’uwibaza ati: “Niba ndi buvuge mu ruhe rurimi, Igifaransa, Icyongereza?”

Yahise ahabwa amashyi menshi, nawe ati: “None se n’icya ‘on est ensemble’ cyananira? Louise ‘a dit qu’on est ensemble.’”

Perezida Kagame aganira n’ibitangazamakuru bya RFI na France 24 mu Ukwakira 2018, yavuze ko abo mu muryango we bose bazi igifaransa kuko bacyize mu mashuri, gusa na we akaba afite icyizere cy’uko azakimenya.

Ati: “Mu muryango wanjye, umugore wanjye n’abana banjye bane ninjye utavuga Igifaransa. Bo barakize ku ishuri. Njye biracyangoye ariko wenda biziyongera nta wamenya.”

Perezida Kagame yavuze ko agerageza kukivuga no kugisoma neza, gusa kukivuga neza nk’uko umuntu avuga ururimi yumva bikaba byari bikimugoye.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

10 Responses

  1. Ange Kagame mu bakuriye ingofero Perezida Kagame wavugiye Igifaransa i Goma
    Tekereza! Nonese nibakurira ingofero uwagerageje kuvuga, uvuga we bazamukorera iki? Hari benshi mu banyarwanda bavuga nibura indimi inye badasobwa. Ntabwo rero ari igitangaza kwumva Perezida wacu avuga interuro imwe mu gifaransa, kivugwa n’abaturanyi benshi kan.di cyitwa ko ari ururimi ruvugwa mu butegetsi bw’Urwanda.

  2. Ange Kagame mu bakuriye ingofero Perezida Kagame wavugiye Igifaransa i Goma

  3. Ange Kagame mu bakuriye ingofero Perezida Kagame wavugiye Igifaransa i Goma
    Umva nzapfa nkunda Nyakubahwa President Paul kagame.arasetsa cyane pe gusa Imana izamuhe kuyobora kugeza asoje urugendo rwe kuriyisi.mbabazwa nabamuvangira gusa.iyaba abitwa ngo bamufasha kuyobora iyo baba batetaga ikirenge mucye uru rwanda rwacu rwaba paradizo.

  4. Ange Kagame mu bakuriye ingofero Perezida Kagame wavugiye Igifaransa i Goma
    Umva nzapfa nkunda Nyakubahwa President Paul kagame.arasetsa cyane pe gusa Imana izamuhe kuyobora kugeza asoje urugendo rwe kuriyisi.mbabazwa nabamuvangira gusa.iyaba abitwa ngo bamufasha kuyobora iyo baba batetaga ikirenge mucye uru rwanda rwacu rwaba paradizo.

  5. Ange Kagame mu bakuriye ingofero Perezida Kagame wavugiye Igifaransa i Goma
    Umva nzapfa nkunda Nyakubahwa President Paul kagame.arasetsa cyane pe gusa Imana izamuhe kuyobora kugeza asoje urugendo rwe kuriyisi.mbabazwa nabamuvangira gusa.iyaba abitwa ngo bamufasha kuyobora iyo baba batetaga ikirenge mucye uru rwanda rwacu rwaba paradizo.

  6. Ange Kagame mu bakuriye ingofero Perezida Kagame wavugiye Igifaransa i Goma
    Umva nzapfa nkunda Nyakubahwa President Paul kagame.arasetsa cyane pe gusa Imana izamuhe kuyobora kugeza asoje urugendo rwe kuriyisi.mbabazwa nabamuvangira gusa.iyaba abitwa ngo bamufasha kuyobora iyo baba batetaga ikirenge mucye uru rwanda rwacu rwaba paradizo.

  7. Ange Kagame mu bakuriye ingofero Perezida Kagame wavugiye Igifaransa i Goma
    Umva nzapfa nkunda Nyakubahwa President Paul kagame.arasetsa cyane pe gusa Imana izamuhe kuyobora kugeza asoje urugendo rwe kuriyisi.mbabazwa nabamuvangira gusa.iyaba abitwa ngo bamufasha kuyobora iyo baba batetaga ikirenge mucye uru rwanda rwacu rwaba paradizo.

    1. Ange Kagame mu bakuriye ingofero Perezida Kagame wavugiye Igifaransa i Goma
      Arashoboye. Nuko bamwe mubo bafatanya kuyobora bakorera ku jisho

    2. Ange Kagame mu bakuriye ingofero Perezida Kagame wavugiye Igifaransa i Goma
      Arashoboye. Nuko bamwe mubo bafatanya kuyobora bakorera ku jisho

  8. Ange Kagame mu bakuriye ingofero Perezida Kagame wavugiye Igifaransa i Goma
    Umva nzapfa nkunda Nyakubahwa President Paul kagame.arasetsa cyane pe gusa Imana izamuhe kuyobora kugeza asoje urugendo rwe kuriyisi.mbabazwa nabamuvangira gusa.iyaba abitwa ngo bamufasha kuyobora iyo baba batetaga ikirenge mucye uru rwanda rwacu rwaba paradizo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *