Nyuma y’aho Michaà«lle Jean watsinzwe kuyobora umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) abinyujije kuri twitter asabiye gukurikirana ubwitonzi urubanza rwa Diane Rwigara na nyina, akanengwa n’Umunyabanga wa leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Olivier Nduhungirehe wamubwiye ko avugishwa no kuba aherutse gutsindwa na Louise Mushikiwabo, Ange Kagame, umukobwa wa Perezida wa Repubulika nawe yagize icyo abwira uyu Munyakanadakazi.
Kuwa 08 Ugushyingo nibwo Michaà«lle Jean abinyujije kuri twitter yagize ati: “ Dukurikirane n’ubushishozi bukomeye urubanza ruregwamo mu Rwanda impirimbanyi y’ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo Diane Rwigara na nyina baherutse gufungurwa by’agateganyo mu Ukwakira, bashinjwa mu Rukiko rw’i Kigali ‘guteza imvururu’ .”
Bwana Olivier Nduhungire, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yahise amusubiza amubwira ko yataye umutwe kubera ko aherutse gutsindwa na Mushikiwabo wamusimbuye ku buyobozi bwa OIF.
Ku ruhande rwa bamwe mu bayobozi b’U Rwanda, bigaragara ko batakiriye neza aya magambo ya Michaà«lle Jean maze bavuga ko yaba abiterwa no kuba aherutse gutsindwa n’Umunyarwandakazi, Louise Mushikiwabo bari bahanganye ku mwanya w’Ubunyamabanga Bukuru bwa OIF.
Ati: “ Agahinda ko gutsindwa kabatesheje umutwe madamu! Umunyamabanga Mukuru mushya yaratowe kandi ntimufite, muri ibi byumweru bya nyuma musigaranye, uburenganzira bwo gukoresha umwanya wanyu mu kwihimura ku wabasimbuye n’igihugu cye .”
Ange Kagame nawe ku ruhande rwe akoresheje twitter rero yagize ubutumwa aha Michaà«lle Jean ariko utapfa gupfa gusobanukirwa icyo yashakaga kuvuga.
Ati: “ Mu gihe ugomba (Michaà«lle Jean) kuva ku kazi wahozeho kandi kandidatire yawe muri Human Rights Watch itegerejwe saa 23h59 .”

Aha ugenekereje Ange Kagame akaba asa nk’uwabwiraga Michaà«lle Jean ko umwanya yari ariho yawuvuyeho ashatse yakwigira muri Human Right Watch ariko nabwo akaba asa nk’uwakererewe.
Diane Rwigara ashinjwa gukora no gukoresha inyandiko mpimbano ubwo yashakaga kwiyamamariza kuyobora igihugu, agahurira n’umubyeyi we Mukangemanyi Adeline ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda. Mukangemanyi yiharira icyaha cy’ivangura n’amacakubiri. ibi byaha bose barabihakana.


