Angola: Perezida Biden yabaye uwa mbere wa Amerika wakiriwe i Luanda

Sangiza iyi nkuru

Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri uyu wa Kabiri, itariki 3 Ukuboza 2024 yakiriwe mu ngoro y’umukuru w’igihugu cya Angola mu ruzinduko rwa Mbere rwa Perezida wa Amerika muri Iki gihugu .

Nyuma yo kugera kuri perezidansi hacuranzwe indirimbo zubahiriza ibihugu byombi bikorwa n’itsinda rya muzika rya gisirikare, kugenzura ingabo no kuramutswa haraswa ibisasu bya muzinga, nyuma Perezida Biden na Perezida Joao Lourenco wa Angola, baherekejwe n’abadipolomate b’impande zombi, batangiye imirimo yabo ijyanye n’uru ruzinduko.

Perezida Biden yagize ati:“Ntewe ishema ryinshi no kuba Perezida wa mbere wa Amerika usuye Angola, kandi nishimiye cyane ibyo twakoranye byose mu kuvugurura ubufatanye bwacu kugeza kuri uru rwego. Ibyiza byinshi biri imbere, ni byinshi twakora.”

Umujyanama mukuru w’ubutegetsi bwe ushinzwe Afurika yabwiye Ijwi ry’Amerika ko Biden afata Angola nk’ “ikimenyetso ntashidikanywaho” cy’umubano ushingiye ku bufatanye na Leta ya Washington.

Ku ruhande rwe, Umuyobozi mukuru ushinzwe Afurika mu nama y’igihugu y’umutekano, Frances Brown mu kiganiro cyihariye yahaye Ijwi ry’Amerika, yagize ati:“Twe nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, turimo gukorana na Angola ku bintu by’ingenzi cyane. Icya mbere, ni ugutsimbakaza amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa Congo. Ikindi, ni ukongera amahirwe y’iterambere ry’ubukungu mu karere. Icya gatatu, ni imikoranire mu by’ikoranabuhanga n’ubumenyi mu bya siyansi.”

Icyo ngo Biden yirinze gukomozaho ku karubanda, ni imyifatire mibi ya Angola mu bijyanye n’uburenganzira bwa muntu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *