Angola yemereye RDC kuyitiza indege zo kuyifasha mu matora

Sangiza iyi nkuru

Leta ya Angola yemereye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuyitiza indege z’intambara zo kuyifasha kwikorera impapuro z’itora mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri kiriya gihugu.

Ibiro Ntaramakuru by’abanye-Congo (ACP) byatangaje ko izi ndege zizaba zigizwe n’izikorera imizigo ndetse na za kajugujugu.

Ku itariki ya 5 Ukuboza ni bwo Komisiyo y’amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yandikiye Leta ya Angola iyisaba ko yayitiza indege enye zo mu bwoko bwa Antonov 26 na kajugujugu 10 zo kuyifasha kugeza ibikoresho kuri site zitandukanye z’itora.

Ni ubusabe Angola Angola yemeye nyuma y’ibiganiro n’ubutegetsi bw’i Kinshasa.

Angola yaherukaga gutiza indege Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu matora yo muri 2011. Icyo gihe yari yayitije kajugujugu 10 zo kuyifasha kwikorera ibikoresho by’amatora.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *