Itsinda rya ba kabuhariwe mu kwinjira mu mabanga ahishe muri za mudasobwa rizwi ku izina rya Anonymous ryashyize ahagaragara video iburira abatuye Isi bose ngo bitegure Intambara ya 3 y’Isi mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Koreya ya Ruguru bikomeje kwegereza ibikoresho by’intambara bitandukanye aho bishobora guhanganira.
Ibimenyetso byose bigaragaza intambara itutumba mu mwigimbakirwa wa Koreya bikomeje kwigaragaza nk’uko iri tsinda ribitangaza muri iyi video y’iminota itandatu yashyizwe kuri youtube.
Iri tsinda rikaba rivuga ko hari ibikorwa byinshi bya gisirikare biri gutegurwa mu karere ndetse rikavuga ko ibihugu bya Koreya y’Epfo n’u Buyapani byishinganye ku bitero kirimbuzi ngo bishobora guturuka muri Koreya ya Ruguru.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Bitandukanye n’intambara z’isi zabanje, ngo nubwo ngo iyi ntambara izagirwamo uruhare n’ingabo zo ku butaka, ngo urugamba ruzaba ruteye ubwoba, rwihuse kandi rwiganjemo guhubuka kandi ngo intambara izagira ingaruka zikomeye cyane ku bidukikije n’ubukungu.
Anonymous ivuga ko perezida Donald Trump mu cyumweru gishize yasuzumye ibisasu bya missiles bizwi nka Minuteman 3 byambukiranya imigabane, u Buyapani nabwo bukaba buherutse kuburira abaturage babwo buvuga ko bagomba kwitegura bishoboka ibitero bya kirimbuzi. Ibi ngo akaba ari ibimenyetso by’intambara hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Koreya ya Ruguru iri kwitegurwa.
Ikindi, ngo u Bushinwa nabwo bwasabye abaturage babwo bari muri Koreya ya Ruguru gutaha mu gihe umwuka mubi w’intambara kirimbuzi ukomeje gututumba nk’uko iyi nkuru dukesha The New York Times ikomeza ivuga.
Anonymous ikomeza kandi ivuga ko nta kabuza intambara itutumba kandi izagira ingaruka zikomeye ku rwego mpuzamahanga. Ivuga ko iyi ntambara ni ihuriramo ibihugu bitatu by’ibihangange (u Bushinwa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika), bizaba ngombwa ko n’ibindi bihugu bihitamo uruhande bizashyigikira.
Aba ba kabuhariwe mu gushimuta amabanga aba abitse muri za mudasobwa bavuga ko bo bagamije kumenyesha Isi ibyo za guverinoma zidashaka ko bamenya, aho bavuga ko ibihugu bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Koreya y’Epfo byakomeje gufatanya gushakira amahoro akarere, bifatanyije n’u Bushinwa na Phillipines, ariko ko ubusabe bwabo bwaciwe amazi kubera amatwi atifuza kumva.
Bavuga kandi ko ubuyobozi bwa perezida Trump buri gukorana na Australia, aho ngo buherutse kohereza ingabo 1,000 n’amato yikoreye indege z’intambara. Ahantu ngo Australia iherereye hakaba ari ingenzi mu Nyanja y’u Buhinde.
Reba video hano

Ikindi kimenyetso simusiga cy’Intambara ya 3 y’Isi itutumba Anonymous ivuga, ngo ni ibiganiro perezida Donald Trump aherutse kugirana na perezida wa Phillipines, Rodrigo Duterte aho yari yatumiwe muri White House.
Bivugwa ko abakuru b’ibihugu byombi ikiganiro bagiranye cyibanze ku kibazo cya Koreya ya Ruguru n’ibindi bibazo by’umutekano biri mu karere, aho ngo kuri ubu umutekano w’ibi bihugu urimo gusubira mu buryo nyuma y’aho ku buyobozi bwa Barack Obama wari ugeze mu mpanga.
Ngo iyo perezida Trump rero atangiye kwiyegereza abantu nka Rodrigo Duterte ngo amenye niba bari kumva ibintu kimwe, byatuma umuntu agira icyo yibaza mu gihe ngo Duterte yari yaburiye Amerika ayisaba kureka perezida Kim Jong Un.
Mu gusoza iyi video, Anonymous irangiza itanga ubutumwa isanzwe itanga ku bayikurikira ku Isi igira iti: “Mwitegure ibigiye kuza. Turi Anonymous. Turi Abalejiyo. Ntitubabarira kandi ntitwibagirwa”
Ibi Anonymous yabitangaje nyuma y’igihe gito umugabo wahanuye mu 2015 ko Donald Trump azaba perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa Horacio Villegas atangarije ikinyamakuru, Daily Star, itariki iyi Intambara ya 3 y’Isi izatangiriraho, aho yavugaga ko hagati y’itariki 13 Gicurasi na 13 Ukwakira muri uyu mwaka wa 2017, iyi ntambara ya 3 y’Isi izaba kandi ikazarangira yangije byinshi, inahitanye abantu benshi cyane nk’uko Anonymous ivuga.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com




