Antonio Guterres arasaba ko muri Centrafrica hongerwa ingabo n’abapolisi ba Loni

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, arasaba inyongera y’abasirikare n’abapolisi 3,700 bo kujya gufasha ingabo zibungabunga amahoro muri Centrafrica, avuga ko iki gihugu kiri mu bihe biteye amakenga.

Ibi Umuyobozi w’Umuryango w’Abibumbye yabitangaje muri raporo yashyizwe ahagaragara nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Kabiri, itariki 16 Gashyantare n’Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika, The Associated Press, bivuga ko hakenewe abasirikare 2,750 n’abapolisi 940 bo gufasha Minusca kurushaho gukumira ko ibibazo by’umutekano mucye byarushaho gufata intera.

Icyifuzo cya Guterres kiramutse gihawe umugisha n’Akanama k’Amahoro n’Umutekano ingabo za Loni n’abakozi bari muri Centrafrica bagera ku 14,400, abapolisi bakagera ku 3,020.

Perezida Faustin-Archange Touadéra yongeye gutorerwa manda ya kabiri mu mpera z’Ukuboza n’amajwi 53%, ariko akomeza guhangana n’abatavuga rumwe nawe n’inyeshyamba zifitanye isano na Bozize wangiwe kwiyamamaza mu matora aheruka.

Guterres yavuze ko ubushobozi bw’inyongera bwazanwa n’uko kongera imbaraga mu bashinzwe kubungabunga amahoro, “butasimbura inshingano z’ibanze z’ubuyobozi bw’igihugu zo guteza imbere inzira y’amahoro no kurengera abaturage kandi ko butafatwa nk’uburyo bwo gukemura ibibazo biriho ubu mu nzira ya gisirikare”.

Kurikira ibiganiro n’ama Video binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *