screenshot_20240317-094909_1-bfa88.jpg

Apotre Mignonne Kabera yahaye umugore mugenzi we imodoka nshya

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi uhagarariye urusengero rwa Noble Family Church akaba ari na we warushinze, Apostle Alice Mignonne Kabera yatanze imodoka ya miriyoni 8 n’igice, ayiha umuvugabutumwa Nyirapasika wafashijwe n’umuryango wa Women Foundation washinzwe n’uyu mudamu.

Nyirapasika n’umuryango we bahawe impano y’akataraboneka y’imodoka ku wa Gatandatu tariki ya 16 Werurwe 2024.

Apostle Mignonne yisegura kuri uyu muryango ko yabahaye imodoka ya make, gusa kuri bo guhabwa imodoka ya miriyoni umunani n’igice z’Amafaranga y’u Rwanda ni ikintu gitangaje.

Imodoka yahawe Nyirapasika iri mu bwoko bwa KIA aho ifite agaciro ka miriyoni umunani n’igice z’Amafaranga y’u Rwanda nk’uko bitangazwa na nyiri kuyitanga.

Uyu mudamu wahawe imodoka, ari mu bafashijwe n’umuryango Women Foundation washinzwe na Apostle Mignonne mu rwego gufasha abagore n’abakobwa kwigira no kwiteza imbere.

Apostle Alice Mignonne Kabera watanze imodoka ni umushumba mukuru wa Noble Family Church akaba ari na we washinze umuryango Women Foundation.screenshot_20240317-094909_1-bfa88.jpgscreenshot_20240317-100924_1-1bc69.jpgscreenshot_20240317-101155_1-da9ea.jpg

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Apotre Mignonne Kabera yahaye umugore mugenzi we imodoka nshya
    Ubwo c’est fini!!!!nyirapasika n’ijuru bye-bye.itegure kwambara ibirango by’umwuka w’umwijima.Roma 1:22

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *