Apôtre Mutabazi avuga ko abakirisitu benshi b’i Kigali barutwa na za ‘Slay’

Sangiza iyi nkuru

Ubwo yavugaga ku mpamvu umukirisitu agomba gutanga ituro ritubutse, Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice yavuze ko Abanyakigali batabikozwa, bityo ngo barutwa n’abazwi ku mbuga nkoranyambaga nka ‘Slay queens’.

Mu kiganiro aherutse kugirira kuri Amavuta TV, Apôtre Mutabazi yagize ati: “Abo ni Abafarisayo, ntabwo bagomba kudusitaza, ntabwo bagomba kudutinza, bene abo ngabo uvuga ituro bakagwa. Abanyakigali bihaye abasambanyi ariko abakirisito benshi b’i Kigali barutwa na za Slay queen. Ndi mu mavuta, ndi kumva ijwi ry’Imana, ntabwo bigombera ngo mbanze nikunkumure.”

Yakomeje ati: “Abakirisito benshi n’abo tubona ku ma YouTube cyane cyane muri comments barutwa na za Slay z’i Kigali. Uti bisobanure. Slay ntituzishinja ubusambanyi, hari ikindi tuzishinja? Hari slay dushinja kwicwa umuntu? Hari slay dushinja kugambanira igihugu? Slay tuzishinja ubusambanyi kandi wenda zimwe ziranabukora, nta wamenya. Reka tubare ko zinabukora.”

Na none ati: “Reka tuvuge ibi ngibi, Bibiliya itubwira ngo iki? Twe duhagarara mu mavuta y’ibyanditswe, iki gitaramo (icya ateganya gukora) kizaba gifite theme ivuga ngo ‘Guhirika ubwami bwa Satani’. Hazaba hari Prophète Neema Sikatenda ujya muri stade abazungu bakuzura, aya mavuta wayahagurutsa gute? Aya mavuta azaba ari hariya muri Zerafat..”

Yavuze ko uzasengerwa, azagira icyo atanga, ati: “Ariko mwabaye mute? N’abajya mu bitaramo by’aba Slay ko bayatanga! N’abajya mu bitaramo by’abirirwa baririmba ibintu bijyanye no kwinyesebura barayatanga.”

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Apôtre Mutabazi avuga ko abakirisitu benshi b’i Kigali barutwa na za ‘Slay’
    uwo naw ni Umutekamutwe . ese ko nta numwa yagiraga ibiro nimiturirwa aba biyita ba apotres bavuyehe ? njye nahoze nahoze ndi umudive ariko narumiwe . bakubakisha urusengero , hakaza gardienne , hakaza primary nyuma hakaza secondary nyamara umwana wawe ntiyakandagiramo ngo banagabanye apuuu

  2. Apôtre Mutabazi avuga ko abakirisitu benshi b’i Kigali barutwa na za ‘Slay’
    uwo naw ni Umutekamutwe . ese ko nta numwa yagiraga ibiro nimiturirwa aba biyita ba apotres bavuyehe ? njye nahoze nahoze ndi umudive ariko narumiwe . bakubakisha urusengero , hakaza gardienne , hakaza primary nyuma hakaza secondary nyamara umwana wawe ntiyakandagiramo ngo banagabanye apuuu

  3. Apôtre Mutabazi avuga ko abakirisitu benshi b’i Kigali barutwa na za ‘Slay’
    uyu we arutwa n’umupfumu! apotre nyabaki uretse guteka imitwe

  4. Apôtre Mutabazi avuga ko abakirisitu benshi b’i Kigali barutwa na za ‘Slay’
    uyu we arutwa n’umupfumu! apotre nyabaki uretse guteka imitwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *