Apôtre Yongwe yagejejwe imbere y’urukiko

Sangiza iyi nkuru

Harelimana Joseph bakunda kwita Yongwe kuri uyu wa Mbere taliki 23 Ukwakira 2023 , nibwo yagejejwe mu rukiko rw’ibanze rwa Gasabo arikumwe n’umwunganira mu mategeko ngo asomerwe ibyaha aregwa bityo aburane no ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Ni nyuma y’uko Taliki 6 uku kwezi n’ubundi Dosiye ye aribwo yashyikirijwe ubushinjacyaha.Kuri iyi nshuro ya mbere yitabiyeho urukiko akaba aribwo abazwa ku byaha aregwa niba abyemera cyangwa niba abihakana.

Yatawe muri yombi na RIB taliki ya 01 Ukwakira 2023, akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.Ni nyuma y’uko yagiye yumvikana kenshi asaba abantu ko batanga amaturo akabasengera.Ikindi kandi yagiye avuga ko atunzwe n’amaturo ndetse agashishikariza abantu batandukanye kuyatanga.

Mu gihe yaba ahamijwe icyo cyaha yahanishwa ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu, ariko atarenze miliyoni eshanu.

Giteganywa n’ingingo y’174, y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye cyangwe se igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *