Bwiza

APR BBC yakuwe muri BAL

Imikino•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatatu, 4 Ugushyingo 2026 saa 12:08
APR BBC yakuwe muri BAL

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball muri Amerika (NBA) ryatangaje ko ryakuye ikipe ya APR Basketball mu irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) ryo mu 2026, bitewe n’ibihano Leta Zunze Ubumwe za Amerika yafatiye Igisirikare cy’u Rwanda.

Ibi byemejwe na NBA mu gisubizo yahaye Abasenateri babiri bo muri Amerika bari bayisabye gusobanura impamvu ikomeje gukorana n’ikipe iterwa inkunga n’Igisirikare cy’u Rwanda.

Mu ibaruwa yo ku wa 23 Ukwakira 2026, Senateri Jeffrey Merkley wo mu Ishyaka ry’Abademokarate na Marsha Blackburn wo mu Ishyaka ry’Aba-Republican basabye NBA gusubiramo umubano ifitanye n’u Rwanda, bayishinja gushyigikira ibikorwa bishobora gufatwa nko gukoresha siporo mu guhindura isura y’igihugu ku rwego mpuzamahanga, mu gihe hari ibirego by’ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu.

Abo basenateri babajije NBA umurongo ntarengwa ishyiraho mu kwakira amafaranga atangwa na za guverinoma zishinjwa kurenga ku burenganzira bwa muntu.

Mu gusubiza, Umuyobozi wungirije wa NBA, Mark Tatum, yavuze ko ikipe ya APR Basketball yavanywe muri BAL nyuma y’ibihano Amerika yafatiye Igisirikare cy’u Rwanda muri Werurwe 2026.

Yongeyeho ko iyo kipe izakomeza kutemererwa kwitabira iri rushanwa igihe cyose ibyo bihano bizaba bigihari.

Muri Werurwe 2026, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano Igisirikare cy’u Rwanda.

Vuba aha, Amerika yanashyiriyeho ibihano Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda, iyishinja gushyigikira umutwe wa M23, umaze kwigarurira ibice bitandukanye byo mu burasirazuba bwa RDC.

Guverinoma y’u Rwanda yahakanye kenshi ibirego byo gushyigikira uwo mutwe.

APR Basketball ni imwe mu makipe akomeye mu Rwanda. Yitabiriye Basketball Africa League mu 2024 no mu 2025.

Mu irushanwa rya 2026, APR yasimbuwe na RSSB Tigers, nayo ihagarariye u Rwanda.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.