Ubuyobozi bwa APR FC bwasobanuye ko nta gahunda namba bufite yo kugura Muhire Kevin, wahoze ari kapiteni wa Rayon Sports, buvuga ko ibyo bivugwa n’abantu badabafite amakuru.
Hari hashize iminsi hibazwa niba uyu mukinnyi ukina hagati ariko utari ku rutonde rw’amakipe uyu munsi nyuma yo gusoza amasezerano y’umwaka umwe muri Rayon Sports, ashobora kwerekeza muri APR FC.
Nubwo bimeze gutyo umwe mu bayobozi ba APR yabwiye itangazamakuru ati: “Ni ibivugwa n’abantu tutazi aho bituruka. Ntabwo twigeze tumushaka.”
Nubwo nta kipe afite kugeza ubu, Muhire Kevin yagaragaje ko nta mpamvu yo kuguma muri Rayon Sports mu gihe yaba itamugaragarije ko imukeneye.
Mu kiganiro yahaye Kigali Active Media, Muhire yavuze ati: “Hari abambonye, hari abanyifuza mu makipe yabo, mfite imbaraga… Iyo ahantu uhita mu rugo bagomba kuguha agaciro. Ariko mu gihe batagukeneye uratuza… Aho uvuga ko utazajya barakwegereye, abo ukorera ntibakwegereye, wowe wabigenza ute? Ujya ahari umugati.”
Amakuru yizewe avuga ko uyu mukinnyi ashobora kongera gusubira gukina hanze y’u Rwanda, bitewe n’uko ibiganiro ari kugirana n’amakipe atandukanye bigenda.
APR FC yo yemeje ko nta biganiro iragirana n’uyu mukinnyi, bityo ibihuha byamuvugaga muri iyi kipe bigashirira aho.


