APR FC yaba yirukanye burundu Mohammed Adil Erradi

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya APR FC biravugwa ko yamaze kwirukana burundu umunya-Maroc Mohammed Adil Erradi wari umaze imyaka itatu ari umutoza wayo mukuru.

Inkuru y’uko uyu mutoza yaba yirukanwe yatangiye kuvugwa mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, gusa APR FC ntacyo APR FC irayavugaho.

Adil biravugwa ko yirukanwe mu gihe Ku wa 13 Ukwakira ubuyobozi bwa APR FC bwari bwamufatiye ibihano we na Kapiteni Djabel Manishimwe, nyuma y’uko bari batangiye guterana amagambo bitana ba mwana ku musaruro mubi ikipe yari imaze iminsi ibona.

Igihe cy’ukwezi kumwe aba bombi bari barahawe cyamaze kurangira, ndetse Djabel Manishimwe yamaze kugaruka mu kazi mu gihe umutoza Adil ataragaruka.

Amakuru by’umwihariko avuga ko APR FC yandikiye umutoza Adil wamaze gusubira muri Maroc imusaba kugaruka mu kazi, gusa undi ayibwira ko bidashoboka.

APR FC kandi mu mpera z’icyumweru gishize amakuru avuga ko yatumye Mupenzi Eto’o ushinzwe kuyigurira abakinnyi kuri Adil kugira ngo yemere ko baganira bagakemura ibibazo byabo mu mahoro, undi bikarangira amwangiye ko bahura.

Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu bivugwa ko yafashe umwanzuro wo gutandukana burundu n’uriya mutoza, nyuma yo kwanga kugaruka mu kazi burundu.

Adil nyuma yo kuva mu Rwanda mu minsi ishize yavuze ko we na APR FC bazakizwa n’impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru ku Isi (FIFA), bijyanye no kuba ashinja iriya kipe kumusuzugura ikamuhagarika mu buryo butemewe n’amategeko.

Amakuru avuga ko uyu mutoza yifuza ko APR FC imwishyura arenga Frw miliyoni 500 yari asigaye ku masezerano ye, ibyo iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu na yo idakozwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *