APR FC yahagamwe na Gorilla FC mu mukino wa gicuti

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya APR FC yaguye miswi na Gorilla FC ibitego 2-2, mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri iki Cyumweru.

Amakipe yombi yiteguraga isubukurwa rya shampiyona, aho ikipe ya APR FC izahura na Etincelles tariki 20 Ugushyingo kuri Stade Umuganda.

APR FC yihariye cyane umupira ndetse abakinnyi bayo babona uburyo bwinshi bwari kubyara intsinzi, ariko ntibabasha kububyaza umusaruro.

Iyi kipe y’Ingabo z’igihugu yafunguye amazamu ku munota wa gatanu ibifashijwemo na Bizimana Yannick, Mugisha Gilbert atsinda icya kabiri ku munota wa cyenda.

Gorilla FC yishyuye igitego cya mbere ku munota wa 16 ibifashijwemo na Johnson mbere y’uko Nizeyinama J. Claude bita Rutsiro ayitsindira igitego cya Kabiri ku munota wa 56.

Nyuma y’uyu mukino umutoza w’ikipe y’ingabo z’igihugu, Adil Mohamed yahaye abasore be ikiruhuko cy’umunsi umwe, bikaba biteganyijwe ko basazubukura imyitozo kuwa Kabiri bitegura isubukurwa rya shampiyona.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *