APR FC yahakanye ko yimye abakinnyi Amavubi

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya APR FC kuri uyu wa Gatanu, yamaganye amakuru yavugaga ko yimanye abakinnyi bayo ngo bajye mu butumwa bw’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’.

Mu gitondo cy’ejo ku wa Kane ni bwo APR FC yashinjwe kwima ikipe y’Igihugu abakinnyi, nyuma y’uko bamwe mu bakinnyi bayo bari bahamagawe mu kipe y’igihugu bagaragaye mu mukino wa gicuti yatsinzemo Gasogi United ibitego 2-1.

Abagarutsweho cyane ni Ruboneka Jean Bosco, Kwitonda Alain Bacca na Djabel Manishimwe.

APR FC ibinyujije ku rubuga rwayo yongeye gushimangira ko ‘aba bakinnyi bose bari bafite imvune nk’uko bigaragara muri raporo y’ abaganga ndetse bakaba baragiye banavurwa n’ umuganga w’ikipe y’igihugu bwana Patrick Rutamu.”

APR FC yasobanuye ko nyuma yo kubona raporo y’aaganga ubuyobozi bwayo bwabimenyesheje umunyamanga w’umusigire wa FERWAFA ndese n’umutoza w’ikipe y’igihugu, Mashami Vicent wanavuze ko na we atashamishwa no guhamagara umukinnyi utameze neza, anashimira ubuyobozi bwa APR FC kuba bwaramumenyesheje hakiri kare.

Ku rubuga rw’iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda hagaragara raporo ya muganga yerekana ko abakinnyi barimo Jacques Tuyisenge, Ombolenga Fitina, Mugisha Bonheur, Byiringiro Lague, Mugunga Yves, Manishimwe Djabel, Kwitonda Alain Bacca na Ruboneka Jean Bosco bari bafite imvune.

Hariho kandi ubutumwa Umunyamabanga Mukuru wa APR FC yandikiye uw’umusigire wa FERWAFA ndetse n’umutoza Mashami Vincent abamenyesha ko abakinnyi babiri bonyine ari bo bazaboneka mu mwiherero w’Amavubi kuko bagenzi babo bari baravunitse.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. APR FC yahakanye ko yimye abakinnyi Amavubi
    Iyo equipe ibyo yakoze ninko kwanga gutanga abasirikare igihugu cyugarijwe n’umwanzi.Mubyukuri FERWAFA ikwiye gusohora itangazo kuri iriya nyifato ya APR FC

  2. APR FC yahakanye ko yimye abakinnyi Amavubi
    Iyo equipe ibyo yakoze ninko kwanga gutanga abasirikare igihugu cyugarijwe n’umwanzi.Mubyukuri FERWAFA ikwiye gusohora itangazo kuri iriya nyifato ya APR FC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *