Ikipe ya APR FC yambuye AS Kigali umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona y’amakipe ahatanira igikombe cya shampiyona, nyuma yo kunyagira Marines FC ibitego 6-0.
APR FC yari yakiriye Marines FC ifatwa nka murumuna wayo, mu mukino ubanziriza uw’umunsi wa nyuma wabereye kuri Stade ya Huye.
Ni umukino iyi kipe y’umutoza Mohammed Adil Erradi yatangiye isatira cyane, gusa irangiza igice cya mbere cy’umukino idashoboye kubyaza umusaruro amahirwe atabarika yagiye ibona.
Abakinnyi nka Nshuti Innocent, Ruboneka Jean Bosco, Jacques Tuyisenge na Djabel Manishimwe bagiye babona uburyo bwinshi yemwe bikomeye mu gice cya mbere cy’umukino, gusa ntibashobora kunyeganyeza inshundura.
Ni igice by’umwihariko APR FC yateyemo imipira ibiri yagaruwe n’umutambiko w’izamu, mu gihe yashoboraga kuvamo ibitego.
Marines FC yabonye uburyo bumwe bukomeye muri iki gice, nyuma y’uko Mugiraneza yari ahawe umupira ari hagati ya ba myugariro ba APR FC, acenga Manzi Thierry mbere yo kurekura ishoti riremereye ryahise rishyirwa muri koruneri n’umuzamu Ishimwe Pierre wa APR.
Iyi kipe y’umutoza Rwasamanzi Yves yarangije igice cya mbere itagifite umuzamu Ntwari Fiacre, nyuma yo kuvunika agasimburwa na Ntagisanimana Serge.
Igice cya kabiri cyose cy’umukino cyaranzwe no gusatira kwa APR FC, birangira ibonye ibitego bitandatu byinjiye byisukuranya.
Manishimwe Djabel ni we wabimburiye abandi ku gitego cyo ku munota wa 55 w’umukino, Byiringoro Lague winjiye mu kibuga asimbura atsinda icya kabiri ku wa 67 mbere y’umunota umwe ngo Omborenga Fitina atsinde icya gatatu nyuma y’umunota umwe.
APR FC yacaracaraga buri mwanya imbere y’izamu rya Marines yatsinze igitego cya kane ku munota wa 76 binyuze kuri Lague, nyuma y’iminota ine uyu musore atsinda icya gatanu cyari icye cya gatatu, mbere y’uko Mugunga Yves atsinda agashinguracumu ku munota wa 88.
Kunyagira Marines byatumye APR FC yambura umwanya wa mbere AS Kigali yatsinze Bugesera FC igitego 1-0 cya Nkinzingabo Fiston.
Amakipe yombi aranganya amanota 16, gusa APR FC izigamye ibitego 14 mu gihe AS Kigali izigamye icumi.



2 Responses
APR FC yahaye umubatizo Marines FC, yambura AS Kigali intebe y’icyubahiro
Ibi se namwe muremeza ko APR yatsinda MARINE yayitsinda ibitego 6? Ibi MARINE yategetswe kandi Irumvira, nukugirango ninanganya na AS KGL Nibabara n’ibitego bazasange APR ariyo ifite bynshyi, ikibabaje n’uko Gusohoka igarukira k’umuryango
APR FC yahaye umubatizo Marines FC, yambura AS Kigali intebe y’icyubahiro
Ibi se namwe muremeza ko APR yatsinda MARINE yayitsinda ibitego 6? Ibi MARINE yategetswe kandi Irumvira, nukugirango ninanganya na AS KGL Nibabara n’ibitego bazasange APR ariyo ifite bynshyi, ikibabaje n’uko Gusohoka igarukira k’umuryango