APR FC yatangiye Igikombe cy’Amahoro itsinda Amagaju, Sarpong afasha AS Kigali kugwa miswi na Etincelles

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya APR FC yatsinze Amagaju FC igitego 1-0, mu mukino ubanza wa 1/8 cy’irangiza cy’Igikombe cy’Amahoro wabaye kuri uyu wa Kabiri.

Amagaju yari yakiriye iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu mu mukino wabereye kuri Stade ya Nyagisenyi mu Karere ka Nyamagabe.

Igitego cyo ku munota wa kane w’umukino cya Blaise Itangishaka ni cyo cyafashije APR FC gukura intsinzi i Nyamagabe, mbere y’umukino amakipe yombi azahuriramo kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Mu gihe APR FC yatsindaga Amagaju, ikipe ya AS Kigali yo yagwaga miswi na Etincelles FC yari yasuye kuri Stade Umuganda y’i Rubavu ibitego 2-2.

Umunya-Ghana Michael Sarpong ni we wafunguriye iyi kipe amazamu ku munota wa gatandatu w’umukino, gusa Etincelles FC iza kwishyura iki gitego ku munota wa 62 biciye kuri Kakule Mugheni Fabrice witsinze.

AS Kigali yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 73, gusa nyuma y’iminota 10 Etincelles FC iza kucyishyura ibifashijwemo na Rodrigue Murengezi.

Mu yindi mikino: Gasogi United yaguye miswi na Sunrise igitego 1-1, mu gihe Nyarugabo Moise yafashije Mukura VS gutsinda Etoile de l’Est igitego 1-0.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *