Ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki ya 19 Kanama 2025, kuri Kigali Pelé Stadium, APR FC yatsinzwe na AS Kigali kuri penaliti 5-4 nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu minota 90 y’umukino w’Irushanwa “Inkera y’Abahizi” ryateguwe na APR FC.
AS Kigali ni yo yatangiye neza umukino, ikoresha neza imipira yo hagati mu kibuga, mu gihe APR FC yari yabanjemo abakinnyi benshi badakunze guhabwa umwanya wo kubanza mu kibuga.
Ku munota wa 7, Dushimimana Olivier ’Muzungu’, wakiniraga APR FC mbere y’uko atizwa muri AS Kigali, yagonganye n’umunyezamu Ruhamyankiko Yvan. Umusifuzi Rulisa Patience yahise aha AS Kigali penaliti yatewe neza na Rudasingwa Prince, atsinda igitego cya mbere.
APR FC yakomeje gushaka uko yishyura ariko amahirwe make atuma ishoti rya Mugisha Gilbert rinyura ku ruhande. Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, Richmond Lamptey yateye coup franc yanyuze imbere y’izamu rya AS Kigali ariko myugariro Isaac Eze akuraho umupira wari ugiye gutera ikibazo.
Mu gice cya kabiri, umutoza wa APR FC, Taleb Abderrahim, yakoze impinduka zikomeye asimbuza abakinnyi 10, yinjiza abasanzwe ari intyoza mu ikipe. Ku ruhande rwa AS Kigali, umutoza Mbarushimana Shaban yasohoye Tuyisenge Arséne wasaga n’unaniwe, ashyiramo Ntirushwa Aimé.
APR FC yahise itangira gusatira cyane, iza kubona igitego cyo kwishyura ku munota wa 61 ubwo Mamadou Sy yashyiraga umupira mu izamu atawuhagaritse, ahawe umupira na Fitina Omborenga. Nyuma y’iminota 90 n’iy’inyongera itagize igihinduka, hifashishijwe penaliti.
Umunyezamu wa AS Kigali, Niyonkuru Pascal, yahagaritse penaliti yatewe na Niyigena Clément, bituma AS Kigali yegukana intsinzi yo mu mukino wa mbere w’Inkera y’Abahizi.
Irushanwa rizakomeza ku wa Kane, tariki ya 21 Kanama 2025, aho Azam FC izahura na AS Kigali, mu gihe APR FC izacakirana na Police FC. Imikino yose izabera kuri Kigali Pelé Stadium.


