Ikipe ya APR FC yananiwe kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup, nyuma yo gusezererwa na RS Berkane yo muri Maroc ku giteranyo cy’ibitego 2-1.
Umukino wo kwishyura amakipe yombi yahuriyemo kuri Stade ya Municipal y’i Berkane ni wo waciye urubanza, nyuma y’uko ubanza amakipe yombi yawunganyijemo igitego 1-1.
APR FC yarangije igice cya mbere cy’umukino iri imbere n’igitego 1-0 kinjiye ku munota wa 45+1 gitsinzwe na Byiringiro Lague, ku mupira yari ahawe na Mugunga Yves.
Berkane yacuritse ikibuga mu gice cya kabiri cy’umukino nyuma y’uko umunya-Zambia Clatous Chama yari amaze kwinjira mu kibuga asimbura.
Byasabye umunota wa 67 ngo Berkane yishyure biciye kuri Najji Larbi, mbere y’uko Mohamed Aziz ayitsindira igitego cya kabiri ku munota wa 76 w’umukino.
Ni ibitego byombi byaturutse ku mipira ab’inyuma ba APR FC babaga batakaje nyuma yo gukiza izamu, yagera ku bakinnyi ba Berkane bagahita barekura amashoti aremereye yananiwe gukurwamo n’umunyezamu Ishimwe Pierre.
Gusezererwa kwa APR FC bisobanuye ko igomba kugaruka mu gihugu igakomeza imikino ya Shampiyona, dore ko ifite imikino ine y’ibirarane.



2 Responses
APR FC yatsinzwe na RS Berkane, inanirwa kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup
ARIKO MUMUPIRA WAGIRA TWARAROZWE
APR FC yatsinzwe na RS Berkane, inanirwa kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup
ARIKO MUMUPIRA WAGIRA TWARAROZWE