APR FC kuri uyu wa Gatanu yararikiye abafana bayo kujya kureba imyitozo iri butangire kuri iki gicamunsi.
Ni imyitozo iri bubere kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo guhera saa kumi n’imwe.
APR FC mu butumwa yanyujije kuri Twitter yayo yavuze ko “abifuza kureba iyi myitozo baratumiwe.”
Imyitozo y’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu byitezwe ko igaragaramo abakinnyi b’abanyamahanga yaguze muri iyi mpeshyi, mu rwego rwo kwitegura umwaka utaha w’imikino.
Ni abakinnyi iyi kipe yasinyishije mu gihe yari imaze imyaka 11 ikinisha Abanyarwanda gusa.
Imyitozo ya APR FC kandi iranitabirwa n’abatoza b’iyi kipe bayobowe n’Umufaransa Thierry Froger, nyuma yo kugera mu Rwanda ku wa Kane.



One Response
APR FC yatumiye abafana bayo kujya kuyireba ikora imyitozo
Nukuri apri izaba ikomeye cyane