Urukiko rwo muri Arabia Saoudite rwakatiye igihano cy’urupfu umugore wo muri iki gihugu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica umukozi we wo mu rugo ukomoka muri Bangladesh, umwanzuro abaharanira uburenganzira bwa muntu bavuga ko ari imbonekarimwe ku bakoresha bo muri iki gihugu bakunze guhohotera abakozi b’abimukira baba bagiye gushaka akazi mu Burasirazuba bwo Hagati.
Uyu mugore witwa Ayesha al-Jizani yakatiwe igihano cy’urupfu ku Cyumweru gishize azira kwica Abiron Begum muri Werurwe 2019, nyuma y’imyaka ibiri yari ishize Begum agiye muri Arabia Saoudite agiye gushaka akazi gahemba neza agereranyije n’iwabo.
Ayub Ali, muramu wa Begum, yabwiye Thomson Reuters Foundation ko yagiye hanze agiye gushaka amafaranga yo gufasha ababyeyi be bageze mu zabukuru.
Ati “ Batangiye kumukorera iyicarubozo nyuma y’ibyumweru bibiri agiye.
Yaduhamagaraga arira…twinginze abakomisiyoneri (bamujyanye)hano ngo bamugarure ariko nta watwumvise.”
Urukiko kandi rwakatiye umugabo wa Jizani igifungo cy’imyaka itatu azira kuba atarafashije Begum kubona ubuvuzi no kumukoresha hanze y’urugo rwabo binyuranyije n’amategeko.
Abarengera uburenganzira bwa muntu bavuga ko iki cyemezo cy’urukiko rwo muri Arabia Saoudite kidasanzwe.
“Maze imyaka itari mike nkorera mu bijyanye n’abimukira ariko sinigeze numva umwanzuro nk’uwo,” uyu ni Shakirul Islam, umuyobozi wa gahunda ya Ovibashi Karmi Unnayan irebana n’uburenganzira bw’abimukira muri Bangladesh.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Bangladesh AK Abdul Momen, yashimye uyu mwanzuro w’urukiko, ashimira Guverinoma ya Arabia Saoudite kubw’iki gihano cy’imbonekarimwe ariko cyafatwa nk’urugero rwo guhana.
Yasabye iyi guverinoma gukora iperereza no ku bindi bibazo by’ihohoterwa n’iyicarubozo bikorerwa abandi bakozi bo mu ngo bakomoka muri Bangladesh, aho bivugwa ko Abagore bavuye muri Bangladesh bajya muri Arabia Saoudite gushaka imirimo basaga 300,000 kuva mu 1991, ariko benshi bataha bavuga akaga bahaboneye.
Kurikira Ibiganiro n’ama Video binyura kuri Bwiza TV


