Umwami wa Arabie Saoudite yategetse kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Ugushyingo mu gihugu hose habaho umunsi w’ikiruhuko, mu rwego rwo gufasha abatuye iki gihugu kwishimira intsinzi y’amateka ikipe yacyo yakuye kuri Argentine.
Ku manywa yo kuri uyu wa Kabiri ni bwo Arabie Saoudite yakoze ibisa n’ibitangaza, itsinda Argentine yari imaze imikino 36 yikurikiranya idatsindwa ibitego 2-1.
Hari mu mukino wa mbere wo mu tsinda rya gatatu ry’Igikombe cy’Isi cya 2022 gikomeje kubera muri Qatar.
Lionel Messi ni we wari wafunguriye Argentine amazamu ku gitego yatsinze kuri Penaliti ku munota wa 10 w’umukino, mbere y’uko Arabie Saoudite ikishyura mu gice cya kabiri cy’umukino ikanatsinda icy’intsinzi biciye kuri Saleh Al-Shehri na Salem Al-Dawsari.
Ni intsinzi yiswe iy’amateka kuko nta watekerezaga ko Arabie Saoudite kuri ubu iri ku mwanya wa 51 ku Isi yatsinda Argentine ya gatatu.
Nyuma y’umukino ibyishimo byari byose ku bafana ba Arabie Saoudite, dore ko abenshi bafotowe bigana Celebration ya ‘SIUU’ yamamajwe na Cristiano Ronaldo.
Mu rwego rwo gufasha abatuye iki gihugu cyo mu Burasirazuba bwo hagati gukomeza kwishimira intsinzi, umwami Salman yaciye iteka ry’uko ejo ku wa Gatatu ari umunsi w’ikiruhuko ku bakozi bose b’inzego za leta ndetse n’abanyeshuri.


