Arashinja inzego z’umutekano ziyobowe na Brig. Kandiho kumwicira umugabo

Sangiza iyi nkuru

Umugore w’Umunyarwanda Silas Hategekimana witwa Annonciata Nyirahabimana aravuga ko umugabo we yapfuye azize iyicarubozo yakorewe n’abo mu Rwego rw’Ubutasi bw’Igisirikare muri Uganda (CMI) iyoborwa na Brig. Gen. Abel Kandiho.

Hategekimana yapfuye mu cyumweru gishize azize ingaruka z’iyicarubozo yakorewe ubwo yari muri gereza mu Mujyi wa Kampala.

Nyirahabimana ati “ CMI niyo yanyiciye umugabo. Sinakwicara ngo ndebere adahawe ubutabera n’ubwo atakiri kumwe na twe.”

Yakomeje agira ati “ Yarababaraga cyane mu gituza. Ni ubwa mbere nari mwumvise ataka gutyo kuva twamenyana. Bamwangirije inyama zo mu nda ngo azapfe buhoro buhoro.”

befunky collage
Silas Hategekimana wapfuye ku bw’iyicarubozo yakorewe muri gereza yo muri Uganda

Hategekimana yapfuye nyuma y’amezi hafi atatu yari amaze mu Rwanda nyuma y’aho we na bagenzi be 19 bajugunywe ku mupaka wa Gatuna.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Ibikorwa by’iyicarubozo yakorewe mu gihe cy’iminsi 18 ni byo byamuviriyemo gupfa nk’uko ibizamini byo kwa muganga byabigaragaje.

Avuga ko umugabo we yafashwe ashinjwa kuba intasi y’u Rwanda, ingingo ahakana akavuga ko Hategekimana atigeze agira aho ahurira na politiki yewe ngo ntiyanayikundaga. Kuri ubu ahangayikishijwe n’ahazaza he n’abana batatu asigaranye kuko umugabo we ari we wari utunze urugo.

Source: The New Times

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *