Ubwo Umunyarwanda Stephen Umugwaneza, w’imyaka 34, yafataga icyemezo cyo kujya gushora imari muri Uganda mu myaka ishize, avuga ko atigeze atekereza ko umunsi umwe abayobozi b’iki gihugu, n’urwego rw’ubutasi bwa gisirikare, CMI, bazamushimuta, bakamufunga, bakamukorera n’iyicarubozo ndetse akamburwa utwo yavunikiye ku buryo ubu yumva agiye guta umutwe.
Umugwaneza ni umwe mu Banyarwanda batandatu baherutse kurokoka imikaka ya CMI nyuma yo gutabwa muri yombi binyuranyije n’amategeko, agakorerwa iyicarubozo mbere yo kujugunywa kuri uyu wa Gatanu ushize ku Mupaka wa Kagitumba na bagenzi be, Olivier Bikino, Ronald Rutayisire, Jean Claude Nkurikiyimana, Francois Ntamuturano na Claude Mugwaneza.
Aba bagabo kuri ubu bakaba bari mu gihirahiro nyuma yo gusiga ibyo bakoreye biyushye icyuya muri Uganda aho mu buhamya bwabo dukesha Virungapost bagira bati: “Ibyo Uganda yadukoreye ntabwo ari ibya kimuntu.”
Umugwaneza yagize ati: “Bagukorera iyicarubozo ku mubiri, mu mutwe no mu by’imari. Buri kimwe barakinyambuye none ubu ndenda guta umutwe!”
Umugwaneza yerekeje muri Uganda mu mpera za 2017 agiye gushora imari mu bijyanye n’imikino y’amahirwe (betting) afatanyije n’Umushinwa. Avuga ko yashoye 30% muri iyi business ifite agaciro ka miliyoni 40 z’amashilingi kandi ibintu byagendaga neza.
Ati: “Twatangiranye ahantu hatatu kandi twarimo gufungura andi mashami menshi muri Kampala. Ibintu byagendaga neza kubera ko nashyiraga kuri banki byibuze miliyoni imwe n’igice y’amashilingi ku munsi havuyemo ibindi bintu byose.”
Kera kabaye, ngo mu gicuku cyo ku itariki 02 Ukwakira, Umugwaneza yatezwe n’ingabo za Uganda zimufunga amapingu. Ati: “Baramfashe, ariko sinabwiwe impamvu.”
Avuga ko abasirikare bagera kuri 14 binjiye mu nzu ye bakayitera hejuru ariko atazi icyo bari barimo gushaka.
Nyuma y’akanya karekare bamusaka bakabura icyo bashakaga, ngo bajyanye Umugwaneza kuri Station ya polisi ya Mityana, yambaye amapingu ndetse yanafunzwe mu maso.
Avuga ko yasize amashami ye yakinirwagamo ‘betting’ nyuma yo gutabwa muri yombi. Kimwe n’Abanyarwanda benshi bagiye bafatwa muri ubu buryo mu bihe byatambutse bagafungirwa ahantu hatazwi batabasha kugerwaho n’imiryango yabo, inshuti, cyangwa abo bakorana, ntabwo yigeze ashyikirizwa urukiko ngo amenye icyo yafatiwe.
Yaje kuvanwa Mityana rero ngo ajyanwa mu Kigo cya gisirikare cya Mbuya, kandi buri gihe akajyanwa yapfutswe mu maso ku buryo atigeze abona umucyo kugeza ubwo yarekurwaga akajugunywa ku mupaka afite imyenda yari yambaye yonyine ubwo yafatwaga.

Abanyarwanda 6 baherutse kujugunywa ku mupaka wa Kagitumba
Uyu avuga ko yari yaraguze imitungo muri Uganda irimo nk’ibibanza, inzu, ndetse yari yarashoye imari mu bijyanye no kuzigama n’ibindi bibyara amafaranga afungura amashami hirya no hino mu rwego rwo kwagura business.
Kuri ubu afite ubwoba ko atazongera kubona imitungo ye ukundi.
Iherezo rya Umugwaneza n’iry’abandi nka Bikino na we wabuze akazi n’umutungo muri Uganda, byerekana neza ibyabaye ku bahohotewe n’inzego z’umutekano za Uganda mu myaka itatu cyangwa ine ishize. Nibwo politiki ya Uganda yo kurwanya u Rwanda, nk’uko rwakunze kubivuga, yagaragaye, Abanyarwanda bahaba n’abahakorera batangira kujya batabwa muri yombi bya hato na hato.
Benshi muri bo bagiye bahohoterwa n’inzego z’umutekano za Uganda bakaba bakomeje kwibaza niba bazigera babona ubutabera.


