Ari mu byishimo kuko umugabo we yashatse undi mugore

Sangiza iyi nkuru

Umugore wo muri Nigeria witwa Bella Hijabi kuri Twitter ari mu byishimo nyuma y’aho umugabo we ashakiye umugore wa kabiri.

Uyu yagize ibyishimo ku buryo atari kubyihererana, aho yahisemo kubisangiza inshuti ze kuri Twitter agira ati ” Umugabo wanjye yashatse undi mugore. Ubu nishimye kurusha umugabo wanjye. Allah aduhe imigisha anaturinde ishyari n’ijisho ry’ikibi. Ameen!”
Abamukurikira bamwe bumiwe, bibaza ngo ” Ni mugore ki wakwishimira ko yaharitswe?”

Ntibisanzwe kuko abenshi mu bagore bazwi nk’abafuha gusa ariko ku bashatse abayisilamu baba biteguye guharikwa cyane ko iri dini ribemerera gushaka abandi bagore.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *