Army Week 2017: Uko byifashe mu bice bitandukanye by’igihugu- AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

Ingabo z’u Rwanda (RDF) zatangiye icyumweru cy’ingabo (Army Week 2017) ku bufatanye n’izindi nzego za Leta mu bikorwa bijyanye no kuzamura imibereho y’abaturage.
Iki gikorwa cyatangiye kuri uyu wa 4 Gicurasi 2017,aho ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’abaturage mu bikorwa bitandukanye hirya no hino mu gihugu ndetse zinatanga ubuvuzi bw’ubuntu ku bantu badafite ubushobozi.
Mu karere ka Rubavu:
Mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba, ingabo z’u Rwanda zifatanije n’abaturage ba Rugerero mu muganda hakorwa amaterasi, nyuma yawo habaye ikiganiro n’abaturage basabwa ubufatanye mu gukomeza kwicungira umutekano.
p
r3
akadi

akadi
Nyuma y’umuganda, ingabo, polisi n’abaturage bacinye akadiho

r1
Ubuyobozi bw’ingabo muri Rubavu burashimira abaturage imikoranire mu kwicungira umutekano

r2
y
my
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwashimiye ubufatanye n’ingabo kubera ibikorwa byiza bitandukanye biteganijwe muri Army week

Mu karere ka Gakenke:
Mu karere ka Gakenke, Intara y’Amajyaruguru, ku bitaro bya Nemba hatangirijwe ibikorwa bya Army Week abaturage basuzumwa banavurwa uburwayi bw’amenyo
g2
g1
g3
Ibikorwa bya Army week mu rwego rw’Intara y’Amajyaruguru byatangiriye mu karere ka Gakenke

3. Mu karere ka Huye
Ku munsi wa mbere w’icyumweru cy’ingabo (Army week) mu karere ka Huye gaherereye mu Ntara y’Amajyepfo, ingabo z’u Rwanda zifatanyije na polisi ndetse n’izindi nzego hamwe n’abaturage, bafatanyije mu gikorwa cyo kubaka ivuriro ryo ku rwego rw’akagari (post de sante) mu murenge wa Huye.
h1 h3 h4
h2
4.Mu Karere ka Kayonza
Mu karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba, Army week yatangiriye mu murenge wa Gahini muri Buyanja, habyazwa umusaruro imirima itari ihinze, ku bufatanye n’ingabo z’u Rwanda, hahinzwe hegitare zisaga 50.
kay2 ky
ky3
Umuyobozi w’akarere n’uw’ingabo basabye abaturage kuzafata neza ubu butaka batijwe na Leta babubyaza umusaruro uko bikwiye

5.Akarere ka Kicukiro:
Mu karere ka Kicukiro, kamwe mu tugize Umujyi wa Kigali, naho Army week yatangijwe ingabo zifatanya n’abaturage mu bikorwa bifitiye igihugu akamaro.
k2
Umugaba mukuru w’ingabo, Gen Patrick Nyamvumba, yifatanyije n’abaturage mu muganda wo gutera imbuto

k1 k3
Ingabo z’u Rwanda, zizatanga umusanzu mu bikorwa bitandukanye

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Lt Col Rene Ngendahimana, rigaragara ku rubuga rwa Minisiteri y’ingabo, risobanura ibikorwa biteganyijwe muri Army Week, ari byo:
-Ubuvuzi buzatangwa ku buntu mu bitaro hafi ya byose mu gihugu, hatangwa sirivisi z’ubuvuzi bw’amaso, amenyo, indwara z’abagore, iz’ubuhumekero ari nako habagwa indwara zarengeranye kubera ubushobozi buke,..
-Hateganyijwe kuzubaka ibiraro 18
-Gukora ubukangurambaga mu mashuli abanza n’ayisumbuye, bwo kurengera ibidukikije hanaterwa ibiti
-Ingabo z’u Rwanda zizatanga umusanzu mu gutunganya ibishanga biri ku buso bwa hegitari 14.203
-Hazubakwa inzu 1,120 z’abatishoboye
-Hazubakwa ibigo nderabuzima 21 bizahabwa amazi n’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba
-Hazubakwa hanasanwe ibyumba by’amashuri 100 n’ubwiherero 168; …
Army Week yatangijwe mu mwaka wa 2009, ibikorwa bikorwamo bitanga umusaruro ku baturarwanda. Ingabo z’u Rwanda ni urwego rw’umutekano abaturage bishimira cyane ndetse banashyira ku mwanya wa mbere rubegera no kubafasha. Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere RGB 2016, bugaragaza ko ingabo z’igihugu zizewe n’abaturage ku mwanya wa mbere ku gipimo cya 99.0%, zigakurikirwa na Polisi y’Igihugu iri kuri 97.1%.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Theoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *