Umutoza Arsene Wenger wahoze atoza ikipe ya Arsenal, yahuye n’abayobozi ba Real Madrid kugira ngo bagirane ibiganiro by’ uburyo yakwerekeza muri iyi kipe.
Arsene Wenger yahoze yifuza igihe kirekire kuzatoza amakipe yo muri Espagne, mu myaka 22 yari amaze atoza Arsenal nk’umutoza mukuru wayo.
Aganira na Paris united yagize ati “Hari amakipe abiri ari gushaka ko twakorana nkayabera umutoza mukuru, nagiye mu Butaliyani kuvugana na Real Madrid, ariko nahisemo gukomeza kuba ndi umukozi wa Arsenal”.
Ibi biravugwa nyuma yuko ikipe ya Real Madrid imaze igihe isezereye umutoza mukuru wayo, Julen Lopetegui ikamusimbuza umunya-Argentine, Santiago Hernà¡n Solari Poggio, nawe bikaba bigaraga ko adatanga umusaruro wifuzwa.
Wenger yavuye muri Arsenal muri Werurwe 2018, nyuma y’imyaka myinshi abafana bifuza ko yasezera kubera kutabaha ibyishimo.

Paul Mugabe/Bwiza,com


