Aruna Madjaliwa yongeye kuzengereza Rayon Sports

Sangiza iyi nkuru

Umurundi Aruna Madjaliwa ukinira Rayon Sports yongeye kuyizengereza ayitangariza ko atazigera ayikinira itari yamwishyura amafaranga y’imishahara y’amezi umunani imubereyemo.

Aruna Madjaliwa atangaza ko kuri ubu yamaze amezi agera ku umunani Rayon Sports itamuhereza imishahara ye. Kubera iyo mpamvu byatumye uyu mukinnyi wagiranye cyane ibibazo na Rayon Sports ahita afata icyemezo cyo kutazayikinira itari yamwishyura.

Aya mezi uyu mukinnyi yayamaza ari kwivuza imvune yagize ubwo yakiniraga Rayon Sports, nubwo yamaze iki gihe yivuza ubuyobozi bwa Rayon Sports buvuga ko yari yarataye akazi.

Rayon Sports imushinja guta akazi akaba ariyo mpamvu itamwishyura amafaranga y’ayo mezi ari kwishyuza kuko atabakoreye.

Mu mezi ashize nibwo uyu mukinnyi yagiranye ibibazo bikomeye na Rayon Sports biturutse ku mvune yagize maze ikipe ikanga kumuvuza nk’uko abitangaza. Nubwo ashinja Rayon Sports kutamuvuza, yo imushinja kwivuza muri magendu nk’uko umutoza Jullien Mette watozaga Rayon Sports yabitangarije itangazamkuru.

Uyu mukinnyi yatangaje ko atazakinira iyi kipe nyuma y’iminsi mike agarutse mu myitozo ya Rayon Sports.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Aruna Madjaliwa yongeye kuzengereza Rayon Sports
    Muraho neza! Njye sinumva neza icyo Gikundiro ishaka kuri uyu muriganya pe! Nimushakire iyo mishahara ashake shandi ajya, kuko ntacyo amaze uretse guteza ibibazo! Ese ubwo baramutse banamwishyuye ariko bakamwicaza ntazigere akina saison yose, byamumarira iki?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *