AS Kigali yegukanye Igikombe cy’Amahoro itsinze APR FC

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya AS Kigali yegukanye Igikombe cy’Amahoro ku nshuro yayo ya kane mu mateka, nyuma yo gutsinda APR FC igitego 1-0.

Amakipe yombi yari yahuriye ku mukino wa nyuma wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Igitego cyo ku munota wa 30 w’umukino cya Kalisa Rashid ni cyo cyafashije AS Kigali kwegukana igikombe cy’Amahoro cya kane mu mateka yayo.

Hari ku mupira yari ahinduriwe na Aboubakar Lawal, birangira ba myugariro ba APR FC bananiwe kuwukura imbere y’izamu ryabo.

APR FC yatsinzwe uyu mukino mu gihe nta buryo bwinshi yigeze ibona imbere y’izamu rya AS Kigali.

Buke mu bwo yabonye harimo ubwo ku munota wa gatandatu w’umukino bwo ku mupira Mugisha Gilbert yahinduye mu rubuga rw’amahina, gusa Nshuti Innocent washoboraga gufungura amazamu atangwa umupira n’umunyezamu Ntwari Fiacre wawukubise ibipfunsi.

Ku munota wa 11 bwo Omborenga Fitina yazamukanye umupira, awuhinduye imbere ugarurwa na Rugirayabo Hassan; awusubijeyo nyuma yo kuwugarura ubura mugenzi we bakinana uwushyira mu izamu.

Uburyo bukomeye ku ruhande rwa AS Kigali bwabonetse ku munota wa 15 w’umukino, ubwo Shabani Hussein yarekuraga izamu rikomeye umupira ugakurwamo n’umunyezamu Ishimwe Pierre.

Mu gice cya kabiri cy’umukino umutoza Mohammed Adil Erradi yakoze impinduka eshanu zitigeze zimuha umusaruro.

Abarimo Lague Byiringiro, Ishimwe Anicet na Mugunga Yves binjiye mu kibuga; Mugisha Gilbert, Bizimana Yannick na Nshuti Innocent barasohoka.

Mu minota ya nyuma y’umukino bwo hinjiye Nsanzimfura Keddy na Rwabuhihi AimĂ© Placide, hasohoka Ruboneka Jean Bosco na Nsabimana Aimable.

Umutoza Cassa mu minota ya nyuma na we yakoze impinduka zirimo iya Sugira Ernest washoboraga gutsinda igitego akinjira mu kibuga, gusa umupira yateye ugonga umutambiko w’izamu ugarutse widunda mu murongo, mbere yo gufatwa na Ishimwe Pierre.

Gutwara Igikombe cy’Amahoro bisobanuye ko AS Kigali izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup.

APR FC yo izaruhagararira muri CAF Champions league nyuma yo gutwara igikombe cya shampiyona.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *