Umuhanzi Raymond Shaban Mwakyusa uzwi mu muziki wa Tanzania nka Rayvanny, yavugiye kuri mugenzi we Diamond Platnumz nyuma y’igisa no guandukana n’umukunzi we Tanasha Donna. Rayvanny na Diamond basanzwe ari incuti magara, yemwe bombi banabarizwa mu nzu imwe ya Wasafi itunganya umuziki gusa Diamond ni we bosi we. Ni inzu bakoreyemo indirimbo zakunzwe nka Mwanza, Tetema n’izindi. Raymond yavuze ibi nyuma y’aho Tanasha Donna wari umukunzi we azinze utwangushye akisubirira iwabo muri Kenya avuye muri Tanzania. Ntabwo biremezwa neza niba Diamond na Tanasha baratandukanye burundu, gusa kuba uriya mugore yarasize akumiriye Diamond n’umuryango we kuri Instagram yemwe akanasiba amafoto yabo bari mu rukundo, ni ikimenyetso cy’uko urugendo bari bafatanyije rwarangiye nta n’imyaka ibiri bari bamaranye. Amakuru avuga ko Tanasha yahisemo gukuramo ake karenge, nyuma yo kumenya ko Diamond hari umugore baherutse kujyana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibinyamakuru byo muri Tanzania byageze kure binavuga ko hari n’izindi mpamvu zatumye Tanasha asiga Diamond Platnumz. U Rwanda n’u Burundi byaba ari byo bitahiwe? Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, Umuhanzi Rayvanny yabajije abakunzi be ibihugu bibiri bya Afurika y’iburasirazuba bisigaye Diamond agomba kubyaramo umwana. Nyuma yaje gushyira ubundi butumwa kuri Instagram noneho ahishura ko ibyo bihugu ari u Rwanda n’u Burundi. Ibi Rayvanny abishingira ku kuba byibura Diamond yarashoboye kubyarana n’abagore batatu baturutse mu bihugu bya EAC bitandukanye. Uwabimburiye abandi ni Umunya-Uganda, Zari Hassan Tlale wabyaranye na Diamond abana babiri, akurikirwa n’Umunya-Tanzania, Hamisa Mobetto bafitanye umwana umwe ndetse na Tanasha ukomoka muri Kenya babyaranye umuhungu.
Muri rusange Diamond afite abana bane bazwi yabyaye ku bagore batatu batandukanye.


