Umunyamakuru Niyonambaza Assoumani arasabira ababeshyeye Nkundabanyanga Eugenie ko yagize uruhare muri jenoside akanakatirwa n’Urukiko Gacaca, gufungwa imyaka 30 bamusabiraga.
Urukiko rw’ubujurire ruherutse gutegeka ko Nkundabanyanga w’imyaka 81 y’amavuko arekurwa na gereza ya Nyarugenge yari amaze hafi amezi 10 afungiwemo, ubwo yasabirwaga kurangiza iki gifungo.
Urukiko rwasanze ikirego cyatanzwe n’uwitwa Karangwa Charles kuri Nkundabanyanga nta shingiro gifite, kuko uwo Gacaca yakatiye igifungo cy’imyaka 30 yitwa Nyirankundabanyanga, kandi ntaho bahuriye.
Uyu mukecuru mu iburanisha, yagiye asobanura ko atari we Nyirankundabanyanga, ko iki kirego yacyegetsweho kubera ko yakurikiranaga isambu ye avuga ko ifite agaciro k’amafaranga miliyoni 100 yari yarambuwe na Karangwa.
Iyi sambu yarayiburanye, arayitsindira, ndetse yanamaze kwamburwa Karangwa, Nkundabanyanga arayisubizwa.
Assoumani arasabira igihano ababeshyeye Nkundabanyanga
Uyu munyamakuru wakurikiranye inkuru ya Nkundabanyanga kuva yatabwa muri yombi, akanagaragaza uburyo arenganamo, asaba ko hashingiwe ku itegeko, ababeshyeye uyu mukecuru bakatirwa igifungo bamwifurizaga.
Mu kiganiro yagiranye na Ukwezi TV, Asoumani yagize ati: “Umuntu witwa Karangwa Charles ni we wamugejeje hariya. Ibyabaye kuri uriya mukecuru byose byubakiye ku muntu witwa Karangwa Charles. Nza rero gusaba ko amategeko agomba gukurikizwa, hanyuma na we, ubutabera bukazagira icyo bumukurikiranaho.”
Yakomeje asobanura itegeko rigonga uwakoze icyaha nk’icya Karangwa. Ati: “Ndatekereza ko mu mategeko birimo, ahavuga ko igihe wabeshyeye umuntu, warenganyije umuntu, bikagera mu mategeko, bikagera imbere y’inkiko, ndetse uwo muntu akaba yanafungwa, ubundi igihe bigaragaye ko wamubeshyeye, igihano yakabaye abona, ni we uba ukwiye kukibona. Ibyo tuzabiharanira rwose.”
Isambu yasurwaga n’abakomeye
Assoumani yavuze ko mu gihe Nkundabanyanga yakurikiranwaga, hari abantu bakomeye barimo n’abo mu nzego zishinzwe umutekano basuraga isambu ye yari yarambuwe na Karangwa Charles.
Yagize ati: “Mu gihe uriya mukecuru bamwirukagaho, baca hirya no hino, nyirabayazana w’akarengane ke, bwa butaka bwe buri hariya i Murambi, hahoraga abantu babusura, mu mamodoka akomeye, , harimo n’abo mu nzego z’umutekano rwose reka tubivuge. Harimo ab’amanyenyeri ariko batatumwe n’inzego bakorera cyangwa batatumwe na Leta. Ah ah! Ku nyungu zabo, wenda bari no mu kigare cya Karangwa Charles. Bariyizi bazabona iki kiganiro, kandi ntibatekereze ko tutabazi.”
Assoumani yavuze ko abifuza isambu ya Nkundabanyanga bakwiye gusubiza amerwe mu isaho, kuko uyu mukecuru ntazongera kurengana. Ati: “Barahombye, ibyo batekerezaga ntibikunze.”



2 Responses
Assoumani arasabira ababeshyeye Nkundabanyanga gufungwa imyaka 30 bamusabiraga
Ariko uwo munyeshyari karangwa Charles nimuntuki?Akora iki? Ashinzwe iki?Niba ashinzwe gukurikirana amasambu y’abakoze ibyaha bya Génocide yagiye mu Bugesera mumasambu y’abajonesi (les jeuness) bamaze abantu bakaba baranze gusubirayo.Byaba byiza mutubwiye amavu n’amavuko ye(Uretseko ibikorwa bye bimugaragaza).Assumani rero ndagushimiye ariko uzafashe uwo mukecuru guhabwa indishyi z’akababaro n’akarengane ko gufungirwa ubusa.Arega hanze aha inkeho ziracyarengana
Assoumani arasabira ababeshyeye Nkundabanyanga gufungwa imyaka 30 bamusabiraga
Ariko uwo munyeshyari karangwa Charles nimuntuki?Akora iki? Ashinzwe iki?Niba ashinzwe gukurikirana amasambu y’abakoze ibyaha bya Génocide yagiye mu Bugesera mumasambu y’abajonesi (les jeuness) bamaze abantu bakaba baranze gusubirayo.Byaba byiza mutubwiye amavu n’amavuko ye(Uretseko ibikorwa bye bimugaragaza).Assumani rero ndagushimiye ariko uzafashe uwo mukecuru guhabwa indishyi z’akababaro n’akarengane ko gufungirwa ubusa.Arega hanze aha inkeho ziracyarengana