Umuhanzi Uncle Austin yanenze abanyamakuru bashaka kuba abasitari kurusha abahanzi kandi nta bihangano baba bafite byatuma bamamara, avuga ko ari bo basubiza inyuma iterambere ry’imyidagaduro mu Rwanda.
Mu kiganiro yagiriye kuri The Choice Live cyagiye ahagaragara kuri uyu wa 9 Kamena 2023, Austin yavuze ukuntu hari abanyamakuru bababazwa cyane n’uko hari abahanzi bari gutera imbere no kumenyekana kubarusha kandi ngo barabatanze kuvuka, ngo bigatuma abo banyamakuru batangira guhangana n’abo bahanzi.
Ati: “Abanyamakuru bamwe na bamwe aho gukora ShowBizz, ahubwo barashaka ko aribo baba ShowBizz. Barashaka ko ShowBizz ari bo ishingiraho, ari bo baba abasitari kurusha abahanzi. Yego nibyo kuba waba umunyamakuru ukamenyekana, ariko nta mpamvu yo gushaka kumenyekana kurusha umuhanzi. Ikibazo gihari rero nuko twebwe dushaka kumenyekana kurusha abasitari ba nyabo.”
Uyu muhanzi akaba n’umunyamakuru, yavuze ko impamvu itera bamwe mu banyamakuru imyitwarire nk’iyo, ari uko baba nta kinyabupfura bigeze mu buzima bwabo, kandi ngo biba binagoye ko bagirwa inama kubera ko bamaze kuba bakuru.
Austin ati: “Ubundi ikinyabupfura ni ikintu batigisha umuntu ukuze tu! Kandi iyo ubona udafite ubwenge bwinshi cyangwa se ikinyabupfura cyinshi, wirinda kubigaragaza.”
Yavuze ko nta mpamvu yo kumugereranya n’abandi bantu b’abanyamakuru bakora n’umuziki kuko ngo we atandukanye na bo cyane, bitewe n’uko ngo yatangiye umuziki mbere yo kuba umunyamakuru.
Ati: “Kuki muhora munshyira mu gatebo kamwe na ba Phil Peter, na ba Yago, na ba Ally Soudy, kandi njyewe nararirimbye mbere y’uko njya kuri radio? Njyewe ndi umuhanzi ukora no kuri radio.”
Austin ni umuhanzi uzwi mu Rwanda ndetse no mu karere cyane cyane muri Uganda. Yamenyekanye nk’umunyamakuru ku maradiyo atandukanye mu gihugu. Kuri ubu indirimbo ye nshyashya yitwa “Slow Down” yafatanyije na Linda Montez.


