Australia: Minisitiri w’Intebe Wungirije yahagaritswe azira kugira ubwenegihugu bubiri

Sangiza iyi nkuru

Urukiko muri Australia rwemeje ko Minisitiri w’Intebe wungirije, Barnaby Joyce ndetse n’abandi banyapolitiki bane batorewe imyanya barimo mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko bafite ubwenegihugu bubiri bitemewe.

Icyemezo cy’Urukiko Rukuru muri Australia kikaba gisobanuye ko batatu muri aba banyapolitiki, barimo Joyce, batakemerewe gukomeza imirimo bari bashinzwe, mu gihe abandi babiri bazava mu mirimo yabo muri Nyakanga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Itegeko Nshinga rya Australia ribuza umuntu ufite ubwenegihugu bubiri kuba yatorerwa umwanya mu buyobozi nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga..

Uyu minisitiri w’intebe wungirije bivugwa ko yaretse ubwenegihugu bwa New Zealand yari afite muri Kanama, yatangaje ko azajuriria iki cyemezo cy’urukiko agasubirana umwanya we.

Abandi banyapolitiki bafite ubundi bwenegihugu bahagaritswe ni Fiona Nash, Malcolm Roberts, Larissa Waters na Scott Ludlam bari batorewe imyanya muri Senat.

98498911 ozmpscomposite
Uturutse hejuru ibumoso, Larissa Waters, Scott Ludlam, Fiona Nash na Malcolm Roberts

Abandi banyapolitiki 2 bari bagikorwaho iperereza ni ba senateri Matt Canavan na Nick Xenophon urukiko rwemeje ko batowe mu buryo bwubahirije amategeko.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *